20250805_215701

Perezida Kagame yatashye ubukwe bw’umuhungu wa Minisitiri Dr. Biruta (Amafoto)

Perezida Paul Kagame ari mu bashyitsi b’imena batashye ubukwe bwa Sous-Lieutenant Edmond Biruta, umusirikare mu ngabo z’u Rwanda akanaba umuhungu wa Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Sous-Lieutenant Biruta yashyingiranwe n’umukunzi we, Bwiza Samantha, mu birori bibereye ijisho byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye.

Amafoto n’amashusho atandukanye yerekana Perezida Paul Kagame ari muri ubu bukwe, ndetse ari mu babuvugiyemo ijambo.

Umukuru w’Igihugu kandi yanafashe umwanya wo kwifotozanya n’abageni.

Muri ubu bukwe kandi bucura bwa Perezida Paul Kagame, Sous-Lieutenant Brian Kagame uheruka gusoza amasomo ya gisirikare mu Ishuri rya Sandhurst Royal Military Academy ryo mu Bwongereza ari mu basore bari bambariye mugenzi we Edmond Biruta.

Usibye Umukuru w’Igihugu, abandi banyacyubahiro bagaragaye muri buriya bukwe barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’abandi.

Sous-Lieutenant Edmond Biruta asuhuza Perezida Kagame wari wicaranye na Mushikiwabo
Umukuru w’Igihugu ari mu bifotozanyije n’abageni

Sous-Lieutenant Biruta ari kumwe n’umugaba we w’ikirenga
Sous-Lieutenant Edmond Biruta ni umuhungu wa Minisitiri Dr. Vincent Biruta
Sous-Lieutenant Brian Kagame uri ibumoso ni we wari ‘garçon d’honneur’

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *