images (2)

MRDP-Twirwaneho yiyemeje kujya mu mujishi wo gutabara abaturage

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho, uharanira inyungu z’Abanyamulenge muri kivu y’ amajyepfo, watangaje ko nubwo wifuza amahoro arambye, ariko ufite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda ubuzima bw’Abanyamulenge bagabwaho ibitero n’ingabo za Leta ya Congo FARDC.

Ni nyuma y’ uko mu minsi ishize igisirikari cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi bagabye ibitero bitandukanye mu bice bituwe n’ abanyamurenge muri Kivu y’ Amajyepfo.

Mu mpera z’icyumweru cyashize, MRDP yatangaje ko hari abarwanyi ba FDLR bari gutorezwa ku butaka bw’u Burundi, aho buri umwe yahabwaga amadorali 50 mbere yo koherezwa mu duce twa Luvungi, Lubarika na Lemera, ahavugwa ko ari ibirindiro by’iyo mitwe.

Ejo bundi wa kabiri w’iki cyumweru, na none MRDP yavuze ko habaye ibitero byakozwe na FARDC, FDLR n’umutwe wa Biroze-Bishambuke mu gace ka Irumba, mu majyepfo ya Minembwe. Nubwo ingabo z’u Burundi zitagaragaye muri ibyo bitero, MRDP yasabye ko zihita ziva ku butaka bwa RDC.

Naho ejo kuwa gatatu tariki ya 6 Kanama 2025, indi mirwano yabaye mu bice bitandukanye bya Minembwe birimo Mikenke, Bilalombiri, Marunde, Rugezi na Gipupu. MRDP na M23 bavuze ko babashije gusubiza inyuma ibyo bitero bagakwira imishwaro.

MRDP-Twirwaneho yagaragaje ko nubwo yifuza amahoro, izakomeza kurengera abaturage b’Abanyamulenge, ikoresheje inzira zemewe n’amategeko mu guharanira uburenganzira bwabo.

Umutekano muke ukomeje kurangwa mu bice byegereye Minembwe, aho harangwa imirwano ishingiye ku moko, inyungu za politiki no kugerageza kugenzura ibice by’ubutaka.

Ni mu gihe no mu gitondo cyo kuRi uyu wa kane tariki 07/08/2025 na none baramutse barasa ibisasu biremereye mu nkengero za Centre ya Mikenke, aho FARDC n’abo bafatanyije barimo gukoresha imbunda zo mu bwoko bwa Twelve na ma kompola, ndetse na Mashin Gun.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *