Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 09 Kanama 25, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge (ANU) mu mu Mujyi wa Kigali ryafashe abagabo 2, Ndindirimana Emmanuel w’imyaka 38, na Ngirinshuti Azalias w’imyaka 22, batwaye kuri moto ifite purake RC660Z ibiro 31 by’urumogi.
Bafatiwe mu Murenge wa Rusororo, Akagali ka Kabuga ya 2, Umudugudu wa Bwiza. Bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko aba bagabo bakwirakwiza urumogi mu baturage bakoresheje moto.
Bakimara gufatwa, batangaje ko urumogi barukuye mu Karere Ka Kirehe aho rwinjiriye ruvuye mu gihugu cya Tanzaniya bakaba bari barutwaye mu Karere ka Muhanga aho bari barushyiriye uwabahaye akazi ko kurutwara akabaha ibihembo.

Ndindiriyimana ni we ny’iri moto akaba ayikoresha akazi ko gutwara ibiyobyabwenge by’urumogi. Si ubwa mbere kandi ngo afatirwa muri bene ibi bikorwa.
Avuga ko iyo uru rumogi arugezayo yari guhembwa FRW ibihumbi 150. Ngirinshuti wari ufatiye umufuka kuri moto we ngo yari guhembwa amafaranga ibihumbi 50.
Abafashwe bakorewe amadosiye ngo bashyikirizwe RIB mu gihe ibikorwa byo gufata abo bakoranaga byatangiye.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yagize ati: “Abishora mu gucuruza ibiyobyabwenge baragirwa inama yo kubireka kuko amayeri yose bakoresha yaramenyekanye.”
Yakomeje agira ati “Polisi y’igihugu nta bwo izihanganira umuntu wese uroga abaturage abaha ibiyobyabwenge. Ababikora n’ababitekereza barye bari menge kuko bazafatwa kandi bagahanwa.”
Asoza yibutsa abaturage gukomeza kugira uruhare mu gutahura no kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge, batangira amakuru ku gihe, bagakumira icyaha kitaraba.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).




