Joseph Kabila, wahoze ari perezida, yasubiye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru iyobowe n’inyeshyamba za AFC-M23 nyuma y’uruzinduko muri Congo-Brazavillle.
Amakuru yizewe agera kuri mediacongo.net avuga ko uwahoze ari Perezida wa Repubulika yamaze amasaha 72 muri Congo-Brazzaville “ku butumire bwa Perezida Denis Sassou Nguesso.”
Nta makuru arambuye yatangajwe ku bijyanye n’ibiganiro uwahoze ari perezida yagiranye na Denis Sassou Nguesso, ariko bivugwa ko ikibazo cy’umutekano muri DRC cyari mu ngingo nyamukuru zaganiriweho hagati y’abagabo bombi.
Kabila wamaze mu buhungiro igihe kirenga umwaka, yahisemo gusubira mu gihugu cye anyuze i Goma mu gihe gito gishize. Yahakoreye inama nyinshi, harimo iyo yagiranye na Corneille Nangaa uyobora AFC/M23, na sosiyete siivile, hamwe n’abihaye Imana. Joseph Kabila yasuye kandi Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, nayo iyobowe na AFC-M23.




