Trump yatangaje ku mugaragaro ko yifuza inama yihutirwa ihuza we, Vladimir Putin na Volodymyr Zelensky, igamije kurangiza intambara imaze imyaka itatu muri Ukraine.
Ibi yabitangaje ku wa Gatatu, tariki ya 13 Kanama 2025, nyuma yo kuvugana na Zelensky n’abandi bayobozi b’i Burayi, avuga ko iyo nama yaturuka ku biganiro ateganya kugirana na Putin i Alaska ku wa Gatanu.
Trump yavuze ko iyi nama y’abo batatu izaba ari iyo gukomeza ibiganiro, ariko asaba ko Putin agaragaza ubushake bw’amahoro, bitaba ibyo akayihagarika.
Ibi bibaye mu gihe ingabo z’u Burusiya zigaruriye ahantu hanini muri Ukraine mu munsi umwe kurusha mu mwaka ushize, aho zafashe ibilometero kare 110, nk’uko byatangajwe na AFP.
Abayobozi b’i Burayi, barimo Chancellor w’u Budage Friedrich Merz, basabye Trump gusaba ihagarikwa ry’intambara, mu gihe Zelensky akibona ko Putin adafite ubushake bwo kurangiza intambara.
Mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje, intambara ikomeje gukara mu burasirazuba bwa Ukraine, aho abasirikare bayo bavuga ko badahabwa icyizere ko izarangira vuba.




