20250820_114929

Umuganda usoza Kanama uzakorerwa mu ngo 

Mu rwego rwo kwimakaza isuku mu ngo no mu bigo bitangirwamo serivisi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko umuganda rusange w’ukwezi kwa Kanama uzaba ku wa gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’iyi minisiteri, uyu muganda uzibanda ku bikorwa byo gusukura no kurwanya imyanda mu ngo, aho abaturage batuye ndetse n’ahakorerwa serivisi zinyuranye. Ibi bikorwa bigamije guteza imbere ubuzima buzira umwanda no gutanga serivisi zinoze ku baturage.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yibukije ko abaturage bazitabira ibikorwa by’isuku aho batuye, ariko kandi ababa bafite ingendo za ngombwa ku munsi w’umuganda bazemererwa kuzikora.

Inzego z’ibanze zasabwe kumenyesha ubu butumwa kugeza ku rwego rw’Umudugudu, kugira ngo buri wese amenye inshingano ze muri gahunda yo kwimakaza isuku hose mu gihugu.

Umuganda rusange ukomeje gufatwa nk’umusingi w’ubumwe, ubufatanye no kubaka igihugu, aho buri kwezi abaturage bafatanya mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *