Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwateguje ko rugiye gutangiza ikipe ya ruhago nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’uru rwego Dr. Murangira B. Thierry.
Yabitangarije itangazamakuru mu minsi yashize ubwo yari yitabiriye igitaramo cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ mu rwego rw’ubukangurambaga barimo bwo gukangurira abantu kwima amatwi ababashuka bakabacucura utwabo.
Ubwo yari abajijwe ku makuru yari amaze iminsi avugwa ko RIB iri mu myiteguro yo gushinga ikipe ya ruhago, yagize ati “Yego iraje vuba aha, turi mu myiteguro twegeranya ibisabwa byose.”
Ku bijyanye n’igihe ikipe izagangirira, nta byinshi Umuvugizi wa RIB yashatse kubivugaho.
Dr. Murangira yavuze ko iyi kipe izashingwa mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza urubyiruko no kurugezaho ubutumwa butandukanye bujyanye n’ubukangurambaga baba bafite.




