Rigathi Gachagua wahoze ari Visi Perezida wa Kenya kuri ubu utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kenya yagarutse mu gihugu cye nyuma y’uruzinduko yari amazemo iminsi 42 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Byari ibyishimo n’umunezero mwinshi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta i Nairobi kuri uyu wa Kane tariki 21 Kanama 2025, ubwo abakunzi ba Rigathi Gachagua wahoze ari Visi Perezida wa Kenya bamwakirizaga urusaku rw’ibyishimo, indirimbo n’imivugo y’abarwanashyaka n’abaturage benshi bari bategereje uyu munyapolitiki.
Gachagua wari umaze ibyumweru bitandatu hanze y’igihugu muri leta zunze ubumwe za Amerika, yaje agaragaza akanyamuneza kenshi, yambaye ipantalo n’ishati bya jeans n’ingofero, mu gihe ku mihanda ya Mombasa Road humvikana indirimbo zamagana Perezida William Ruto.
Igaruka rye ryabaye nk’ibirori bikomeye aho abantu benshi bari bipanze ku mihanda kuva ku kibuga cy’indege kugeza mu mujyi rwagati wa Nairobi, bafite ibyapa n’ibirango bigaragaza ko bashyigikiye ishyaka rye rishya rya Democracy for Citizens Party (DCP), Abayobozi bo mu karere ka Mount Kenya, Gachagua akomokamo, akaba ari bamwe mu bamwakiriye mbere.
Polisi y’igihugu yakoresheje imbaraga nyinshi ku kibuga cy’indege no mu bindi bice bihakikije, harimo imodoka z’amazi yo gutatanya abaturage, abashinzwe kurwanya imidugararo n’indege ntoya zitagira abapilote mu kirere.
Abashinzwe umutekano bashoboye gukumira abarwanashyaka benshi bageragezaga kwinjira mu kibuga cy’indege ku ngufu kugirango batagira ibyo bangiza.
Amwe mu makuru atangwa n’abanyepolitiki bamwegereye avuga ko Gachagua yahagaritse gahunda yari afite muri Amerika kugira ngo agaruke mu gihugu kuyobora ibikorwa byo kwamamaza ishyaka rye mu matora ateganyijwe ku itariki ya 27 Ugushyingo, harimo n’ay’abadepite mu karere ka Malava mu Burengerazuba bwa Kenya.
Bamwe mu bamushyigikiye nk’uwitwa Mwangi Muraya, bagaragaje ko intego yabo ari ugukuraho ubutegetsi bwa Kenya agira ati: “Tuje hano kumwakira nk’umuyobozi wacu. Tuzakomeza ibikorwa byo kwamamaza no gukora ibishoboka byose kugira ngo tuvaneho ubutegetsi bwa Kenya.”
Nyuma yo kugera i Nairobi, byari biteganyijwe ko Gachagua ayobora imyigaragambyo igana ku kibuga cya Kamukunji aho azakoreshereza inama rusange. Guverinoma yatangaje ko iri bukurikirane hafi ibyo bikorwa kugira ngo bitazaba intandaro y’imvururu.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Kipchumba Murkomen, yavuze ko ibi bikorwa bya Gachaguwa nibigaragara mo imvururu cyangwa akajagari hazafatwa ibyemezo bikomeye kandi bishingiye ku mategeko.




