matata_ponyo_lgd_27_aout_2025_jpg_711_473_1

DRC: Urukiko rwatangiye gususuma ubujurire bwa Matata Ponyo wakatiwe imyaka 10

Kuri uyu wa kane tariki 28 Kanama 2025, urukiko rw’Ikirenga rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruratangira gusuzuma ikirego cy’ubujurire cyatanzwe na Matata Ponyo Mapon wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Congo wakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato.

Iki kirego gishingiye ku cyemezo cy’urwo rukiko cyafashwe ku itariki ya 20 Gicurasi 2025, aho Matata yakatiwe igihano cy’imyaka icumi y’imirimo y’agahato kubera kunyereza umutungo wa Leta mu mushinga wa Bukanga Lonzo wari witezweho kuzamura ubukungu binyuze mu buhinzi bugezweho ariko uza gusiga leta ihatakarije miliyari nyinshi z’amadolari.

Nyuma yo kumukatira imyaka 10 y’imirimo y’agahato, Matata Ponyo yahise ahunga, ariko ntiyahagaritse ubujurire bwe ku cyemezo urukiko rwamufatiye asaba gusubirishamo urubanza.

Abanyamategeko bamwunganira bashyikirije Urukiko rw’Ikirenga dosiye ifite nomero R.Const 2470, bavuga ko icyemezo cyafashwe kirebana  n’ingingo ya 168 y’itegeko nshinga rya Congo, igena ko ibyemezo by’Urukiko rw’Ikirenga bigomba kubahiriza amategeko kandi bigafatwa mu mucyo.

Ubusabe bwa Matata bushingiye kandi ku kuba urubanza rwe rwarazanye n’undi murongo w’ikibazo kijyanye n’umudepite mu Nteko ishinga amategeko uvugwa muri dosiye RP 0002.

Abunganira Matata bavuga ko gukurikirana umudepite utarabanje kwamburwa ubudahangarwa n’Inteko ishinga amategeko ari ukwica ingingo ya 107 n’iya 166 z’itegeko nshinga, izibuza ko umudepite cyangwa umusenateri yakurikiranwa mu nkiko atabanje kwamburwa ubudahangarwa.

Matata Ponyo yahoze ari umwe mu bategetsi bakomeye ba Congo hagati y’umwaka wa 2012 na 2016 igihe yari Minisitiri w’Intebe. Yabaye kandi umuyobozi ukomeye mu rwego rw’ubukungu muri Leta, aho yagiye anashyirwa mu majwi nk’umwe mu banyapolitiki bazi neza imicungire y’ubukungu bw’igihugu bw’igiguhu cya Congo.

Kuva umushinga wa Bukanga Lonzo watangira kuvugwamo ibibazo byo kunyereza umutungo, Matata byatumye asubira inyuma ku buryo bukomeye, ndetse igihano yahawe cy’imyaka icumi y’imirimo y’agahato cyatumye arushaho kujya mu icuraburindi rya politiki ya Congo.

Kugeza ubu, ikirego cye cyashyikirijwe Urukiko rw’Ikirenga kirimo gusuzumwa kugira ngo hamenyekane niba koko icyemezo cyafashwe kinyuranyije n’itegeko nshinga cyangwa niba kigomba gukomeza gushyirwa mu ngiro.

Ibi bibaye mu gihe ubutegetsi bwa Congo buvuga ko bukomeje kugaragaza umuhati wabwo mu kurwanya ruswa n’isesagura ry’umutungo wa Leta, ariko kandi bigashyira n’igitutu ndetse n’impaka ndende kubashyigikiye ko urukiko rukomeza gushimangira igihano yahawe, n’abavuga ko urubanza rwe rwabaye igikoresho cya politiki.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *