20250831_094159

Ibyo biganiro ntacyo byageraho ntabishaka” Perezida Tshisekedi”

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi, yatangaje ko igihugu cye kidakeneye abahuza baturuka hanze, asaba ko ibibazo bya Congo byakemurwa n’Abakongomani ubwabo aho kugira ngo bikemurwe n’amahanga.

Ibi Tshisekedi yabitangaje ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025 imbere y’ihuriro rya politiki Union sacrée, ashimangira ko ibiganiro byose bikorwa n’amahanga bidafite icyo byageraho igihe we atabishaka.

Mu magambo ye, Tshisekedi yagize ati: “Abo bose badutegeka kuganira bafite ibyo bashaka. Nta biganiro byabaho ntabigizemo uruhare. Baturekere ibibazo byacu, Abakongomani tuzabyikemurira.”

Ibi yabivuze mu gihe ibiganiro byari biteganyijwe i Doha muri Qatar n’i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje kugenda biguru ntege, kuko bitagaragaza ubushake bwa politiki ku mpande zose.

Ibiganiro byari bigamije kugirana amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Leta ya Congo n’ihuriro AFC/M23, ariko kugeza ubu nta musaruro birimo gutanga.

By’umwihariko, Perezida Tshisekedi yakomeje kugaragaza ko adakeneye kuganira n’abamurwanya, cyane abo yita ko bagaragaza ubushake bwo gukorana n’u Rwanda, igihugu amaze igihe ashinja gushyigikira umutwe wa M23.

Abo bahanganye mu buryo bwa politiki bavuga ko bigoye ko azabatsinda mu gihe ahakana ibiganiro kandi benshi mu bamuhatira kuganira ari bo basubira inyuma bagashyigikira imitwe bahanganye.

Ibi bibaye mu gihe haheruka gusinywa amasezerano ya Washington agamije guhagarika intambara hagati ya Congo n’u Rwanda, ariko akagaragaza ko ibyo bumvikanye ku mpapuro bitarashyirwa mu bikorwa mu by’ukuri, kuko imirwano ikomeje gukara mu Burasirazuba bwa Congo.

Kugeza ubu, amaso akomeje guhangwa Perezida Tshisekedi no ku bandi bayobozi bakuru b’igihugu, kugira ngo harebwe niba koko Congo izakomeza kugendera ku mahame yo kwikemurira ibibazo byayo idakeneye abahuza, cyangwa niba ubusabe bw’amahanga buzongera kumusunikira mu nzira y’ibiganiro.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *