photo-output-18-edited-scaled

Shakib yakubitiwe mu maso y’umugore we Zari Boss Lady

Umuhanzi w’Umunya-Uganda akaba n’umunyamakuru w’imyidagaduro, Rickman Manrick yatsinze mu buryo bukomeye Shakib Cham Lutaaya, umugabo w’icyamamare Zari Hassan, mu mukino wa boxing wabereye i Kampala ku wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2025.

Uyu mukino wabereye muri MTN Arena Lugogo wari utegerejwe cyane n’abakunzi b’imyidagaduro, aho abantu benshi bari baje kwirebera uburyo aba bombi bahangana muri ringi.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Rickman yagabye ibitero bikomeye, akubita Shakib ibipfunsi bikomeye ku mutwe bituma ahita yikubita hasi ntiyabasha gukomeza gukina. Ibi byahaye Rickman intsinzi ya kabiri muri uru rwego rwa “Celebrity Boxing Games” nyuma yo gutsinda undi muhanzi Grenade Official mu Kuboza 2024.

Zari Hassan, umugore wa Shakib, yari mu bari baje kumushyigikira ndetse yagaragaye amufata mu mugongo nyuma y’uko akubiswe akagwa hasi.

Mbere y’umukino, abakunzi ba Shakib bari bagiye bitwaza amagambo avuga ko uyu mukino ari nko kwihorera, cyane ko Rickman yigeze gukundana na Sheilah Gashumba, wahoze ari umukunzi we. Ariko, Rickman yagaragaje ubunyamwuga n’ubushobozi bwe muri ringi, atsinda bimworoheye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *