Umushoramari w’Umunyamerika, Larry Ellison, washinze kompanyi ya Oracle, yasimbuye Elon Musk ku mwanya wa mbere w’umuntu ukize kurusha abandi ku isi, nyuma yo kunguka amafaranga atarigeze aboneka ku munsi umwe mu mateka y’isoko ry’imigabane.
Ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri 2025, imigabane ya Oracle yiyongereyeho hejuru ya 40%, igera kuri $340 ku mugabane (asaga Frw 442,000). Ibi byatumye agaciro k’iyi kompanyi y’ikoranabuhanga gatera imbere, igera kuri miliyari 958 z’amadolari (asaga tiriyoni 1,245 Frw).
Ellison, ufite 41% by’imigabane ya Oracle, yungutse mu munsi umwe amafaranga agera kuri miliyari 112 z’amadolari (asaga tiriyoni 145 Frw). Ibi byahise bimushyira ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abaherwe ku isi, afite umutungo wa miliyari 393 z’amadolari (asaga tiriyoni 511 Frw), arusha gato Elon Musk ufite miliyari 384 z’amadolari (asaga tiriyoni 499 Frw).
Ibi byahindutse inyongera nini ku mutungo w’umuntu ku munsi umwe mu mateka ya Bloomberg Billionaires Index.
Ellison, w’imyaka 81, asanzwe afite n’indi mitungo irimo imigabane muri Tesla, irushanwa rya Indian Wells Open Tennis, ikipe y’imikino yo mu mazi, ndetse n’ikirwa cya Lanai muri Hawaii.
Ellison na Musk bafitanye ubucuti bukomeye. Ellison yabaye mu nama y’ubutegetsi ya Tesla hagati ya 2018 na 2022, ndetse mu 2022 yatanze miliyari 1 y’amadolari mu rugendo rwa Musk rwo kugura Twitter (ubu ni X).
Umutungo wa Ellison washyizwe hejuru ahanini n’izamuka ry’icyifuzo cya serivisi za “cloud” za Oracle, cyane cyane ku bigo bikora Ubwenge bukorano (AI) nka OpenAI, bikenera imashini zikomeye ndetse n’ububiko buhagije bw’amakuru.
Elon Musk, nyiri Tesla na SpaceX, yari amaze amezi asaga 10 ari ku isonga, nyuma yo gusimbura Bernard Arnault. Gusa kuri iyi nshuro, yakubiswe inshuro n’umugabo wakoreye tiriyoni 145 Frw mu munsi umwe.





One Response
mu kinyarwanda bavuga tiriyari wa mwanditsi we, ntabwo bavuga tiriyoni