Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 16 Nzeri 2025 mu gitondo, muri ruhurura ya Rwampara hasanzwemo umugabo witwa Karoli yapfuye, bikaba bikekwa ko yaba yishwe n’inzoga kuko bivugwa yari yiriwe azisangira n’abandi bantu ku wa Mbere baje gutungurwa no gusanga yapfuye.
Karoli wari utuye mu Mudugudu wa Nyiranuma, mu Kagari ka Biryogo, mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari atunzwe no gutoragura ibikarito akabigurisha, yaratuye
Umuturage waganiriye na BTN dukesha iyi nkuru yagize ati”Saa 5h15 ni bwo twamenye urupfu rwa Nyakwigendera, hari umugenzi wahanyuze aratubwira ati hariya hari umuntu uryamyemo. Ashobora kuba yazize impanuka. Twahageze turebye neza dusanga yapfuye duhita dutabaza inzego z’ibanze ndetse n’inzego z’umutekano.”
Undi yavuze ko ashobora kuba yanyereye akagwa muri ruhurura kubera ko yari yasinze.
Ati:”Nta gikomere yari afite ashobora kuba yanyereye akagwa muri ruhurura kubera ko yatashye yasinze cyane. Yarasanzwe anywa agacupa buri gihe.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yemeje iyi nkuru avuga ko Nyakwigendera ashobora kuba yagize impanuka akagwa muri ruhurura.
CIP Gahonzire ati:”Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri abaturage bahamagaye polisi bavuga ko babonye umuntu waguye muri ruhurura. Polisi ifatanyije n’izindi nzego zo muri ako gace bagezeyo basanga uwo mugabo yaguye muri ruhurura yamaze kwitaba Imana. Kubera yari yiriwe anywa inzoga bikekwa ko yaba yagize impanuka akagwa muri ruhurura kubera inzoga.” Yongeyeho ko Karoli yari mu kigero cy’imyaka 30-35 kuko nta byangombwa yasanganywe.
Polisi ivuga ko hatangiye iperereza kandi hafashwe ibimenyetso bya gihanga byoherezwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo hamenyekane icyamwishe.




