ZDM0NDRmYTEyNjI2NWNlODgyOTQvZGlvLzI1NTE3MDc4Mi9maXQtd2lkdGgvMTIwMA

Minisitiri Prevot w’u Bubiligi nta cyizere afite ku kuba azasiga azahuye umubano naza mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, yatangaje ko nta cyizere afite cy’uko naza mu Rwanda azasiga azahuye umubano umaze igihe waraciwe hagati yarwo n’igihugu cye.

Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo u Rwanda rwaciye umubano ushingiye kuri dipolomasi rwari rufitanye n’u Bubiligi runirukana abadipolomate babwo, nyuma yo gushinja iki gihugu kwifatanya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu itangazo yasohoye icyo gihe yasohoye, yavuze ko “u Bubiligi bwakomeje gutesha agaciro u Rwanda yaba mbere no mu gihe cy’aya makimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Bubiligi bufite uruhare mu mateka mabi by’umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda”.

U Rwanda kandi rwavuze ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu makimbirane ari kuba rujya ku ruhande rurubangamiye, ndetse “bunakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije guhungabanya u Rwanda n’akarere”.

Nyuma y’amezi atandatu umubano uciwe, Minisitiri Maxime Prévot ategerejwe mu Rwanda aho azitabira inama ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa.

Ni inama iteganyijwe kubera i Kigali mu Ugushyingo uyu mwaka.

Umukuru wa dipolomasi y’u Bubiligi ategerejwe mu Rwanda, mu gihe anaheruka kwitambika umuhango wo kumurika igitabo cya Prof. Filip Reyntjens ukunze kwibasira ubutegetsi bw’u Rwanda; ibyo abenshi babona nko kuba Bruxelles ikomeje gukora iyo bwabaga mu rwego rwo kuzahura umubano wayo na Kigali.

Minisitiri Maxime Prevot ubwo yabazwaga na Jeune Afrique niba urugendo ateganya kugirira mu Rwanda rwaba ari umwanya wo kuzahura umubano waciwe; yavuze ko nta cyizere afite.

Ati: “Birasa n’aho byaba ari kare cyane kuba navuga kuzahura umubano. Ndagira ngo mvuge ko u Bubiligi butashakaga ko umubano wabwo n’u Rwanda usenyuka hutihuti gutya. Ni gahunda y’uruhande rumwe yafashwe na Kigali, nyuma y’icyemezo [cya cyo gutora ko abasirikare b’u Rwanda n’abayobozi ba M23 bafatirwa ibihano] cyafatiwe hamwe n’ibihugu 27 by’i Burayi ariko mvugishije ukuri cyanashyigikiwe mu buryo bw’amagambo n’u Bubiligi.”

Uyu mugabo yavuze ko kugira ngo umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda uzahuke hakwiye kubanza gushyirwaho inzira z’ibiganiro; ibyo avuga ko yagerageje mu mezi ashize ubwo yahuriraga i Doha muri Qatar na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Yavuze kandi ko nta cyizere afite cy’uko azava i Kigali hagenwe ba Ambasaderi hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, ati: “Ntabwo numva ko kuri iki cyiciro u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kubaka umubano w’ububanyi n’amahanga mu gihe gito gutya watuyobora ku gushyiraho ba Ambasaderi. Gusa ndashaka kuvuga ko ntigeze mbyuka mu gitondo ngo numve narwanya u Rwanda. Nubaha cyane amateka ababaje y’iki gihugu ndetse n’uburyo cyayigobotoye kikiteza imbere.”

Yunzemo ati: “Icyo u Bubiligi bwamye burengera ni ukurinda amategeko mpuzamahanga no kubaha ubusugire bw’ibihugu. Ni yo mpamvu twashakaga kwerekana uburakari bwacu ku byo twabonye mu burasirazuba bwa Congo.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *