20250925_122411

Miliyoni 31 Frw nizo yanyereje! Akantu ku kandi ku byavugiwe mu rukiko ubwo Camarade yaburanaga

Urubanza ruregwamo Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), rwongeye gusubukurwa kuri uyu wa Kane taliki ya 25 Nzeri 2025.

Me. Bizimana Emmanuel, umwunganizi wa Camarade, yongeye kuzamura inzitizi asaba ko urubanza rwaregerwa urukiko rubifitiye ububasha, kuko ibyaha aregwa byose yabikoze akiri ku mwanya w’Umunyamabanga wa FERWAFA i Remera, mu Karere ka Gasabo, mu ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, bwo bwasobanuye ko Camarade atuye mu Murenge wa Kimironko, mu Karere ka Gasabo, bityo ko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rubifitiye ububasha. Bwanagaragaje ko amafaranga akekwaho kunyereza yakoreshejwe mu ikipe y’Igihugu Amavubi yari mu gihugu cya Nigeria, ndetse mu rugo rwe hakaboneka ibimenyetso birimo mudasobwa, imyambaro y’ikipe y’igihugu n’ibindi bikoresho bifitanye isano n’icyaha.

Me. Bizimana we ahamya ko inyandiko mpimbano aregwa ari inyemezabwishyu zakorewe muri FERWAFA, kandi ibikorwa byose byakozwe mu kazi ka buri munsi, ari yo mpamvu asanga Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza. Yongeyeho ko amafaranga Camarade yohererejwe yayakoresheje mu kazi, ndetse ibikorwa byinshi byabereye hanze y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ikirego kiri mu rukiko rubifitiye ububasha, kandi busaba ko Camarade afungwa by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwa afunze. Bwavuze ko yishyuye Hotel Bon Hotel Nest yo muri Nigeria amafaranga amwe akoresheje Visa, andi akayishyura mu ntoki, ndetse hari n’andi yabikuje muri Banki y’Abaturage ntigaragaze uburyo yakoreshejwe.

Camarade ashinjwa kunyereza amafaranga 21,387$ (asaga miliyoni 31 Frw) yagombaga kwishyurirwa urugendo rw’Amavubi muri Nigeria, ndetse n’icyaha cy’inyandiko mpimbano za fagitire z’iyo hotel. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibi byaha bifite igihano kirengeje imyaka ibiri, kandi iperereza rigikomeje.

Mu kwiregura, Camarade yavuze ko impapuro zose yohereje zari zujuje ibisabwa kuko zoherezwaga hifashishijwe WhatsApp, ndetse ko hari n’intumwa ya FIFA yamufashaga muri buri kimwe. Yanavuze ko ubushinjacyaha bwerekana zimwe mu mpapuro, izindi bukazihisha.

Me. Bizimana yakomeje asaba ko umukiriya we akurikiranwa adafunzwe, kuko afite aho atuye hazwi, afite ikibazo cy’ubuzima kijyanye n’imyaka ye, kandi ashobora gutanga ingwate irimo icyangombwa cy’umutungo n’icyemezo cy’agaciro gikubye inshuro enye amafaranga aregwa. Yatanze kandi Kalisa Jules Cesar nk’umwishingizi we.

Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwatangaje ko ruzasoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Kalisa Adolphe Camarade ku wa 29 Nzeri 2025 saa tano z’amanywa.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *