G1x-IeXMAA74S6-scaled

Museveni yafunguye uruganda rukora bisi nshya

Perezida Yoweri Museveni ni we watashye ku mugaragaro uruganda rukora imodoka zitwara abantu benshi rwubatswe i Jinja, ruzwi nka Kiira Vehicle Plant.

Museveni yavuze ko ubukungu bwa Uganda buri gukura ku muvuduko wa 7%, yizera ko buzagera kuri 10% mu gihe igihugu kizaba gitangiye gucukura no gucuruza peteroli. Yagize ati: “Dufite icyerekezo cy’ukuri gishobora guhindura imibereho y’abaturage bacu.”

Avuga ko uru ruganda ruzafasha igihugu gukoresha amabuye y’agaciro gifite, rukagabanya ibyo rutumiza hanze byatwaraga miliyoni 900 z’amadolari buri mwaka. Yatanze urugero ku mabuye akungahaye mu duce twa Kabale na Butogota, ashobora gutunganywamo ibyuma bikomeye.

Imodoka zizakorwa zizaba zishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho: izikoresha amashanyarazi ndetse n’izivangwa (hybrid) zikoresha lisansi cyangwa mazutu ariko zikanakoresha amashanyarazi. Museveni yavuze ko ibi biri mu cyerekezo Uganda ifite cyo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Yongeraho ko uru ruganda ruzakenera amabuye ya lithium aboneka mu Ntungamo n’ahandi mu gihugu.

Perezida yashimiye abanyabwenge bo muri Kaminuza ya Makerere binjiye mu mushinga wa Kiira Motors n’Urwego rw’Inganda rwa Uganda, abashimira ko bagaragaje ubushobozi bwo guteza imbere igihugu.

Uru ruganda rwatangiye kubakwa mu 2018, ubu rukaba rugiye gutanga imirimo myinshi ku rubyiruko no kubongerera ubumenyi mu by’ikoranabuhanga rigezweho. Museveni ubwe yagerageje imwe mu modoka nini zizakorerwa muri uru ruganda, avuga ko zujuje ubuziranenge.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *