Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko rutahizamu w’Umunya-Burkina Faso, Djibril Quattara, azamara igihe kingana n’amezi abiri atagaragara mu kibuga, kubera uburwayi yakuye mu mikino ya Cecafa Kagame Cup yabereye muri Tanzania.
Uyu mukinnyi yasubiye mu rugo adasoje iryo rushanwa, nyuma yo kugerwaho n’indwara. Kuva icyo gihe kugeza ubu ntiyongeye gukinira APR FC. N’ubwo hari amakuru atandukanye yavugwaga ku burwayi bwe, bamwe bavugaga ko ari malariya.
Brig. Gen. Déo Rusanganwa, uyobora APR FC, yabwiye B&B Kigali FM ko nyuma yo kuganira n’abaganga b’ikipe, byemejwe ko Quattara azaba yagarutse mu kibuga mu mezi abiri ari imbere.
Ibi bibaye mu gihe APR FC iri kwitegura umukino ukomeye izahuramo na Pyramids FC yo mu Misiri, mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, uteganyijwe kubera kuri Kigali Pelé Stadium saa munani z’amanywa.




