bf3bcd50-21b5-11f0-bbcb-4b9dcc7dc2fd

Arsenal mu nzira zo kongera amasezerano ya Visit Rwanda

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza biravugwa ko iri mu nzira zo kongera amasezerano y’ubufatanye ifitanye n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) yo kumenyekanisha u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda.

Amakuru avuga ko iyi kipe y’i Londres ikorana n’u Rwanda kuva muri 2018 iri mu biganiro bigamije kwagura ubufatanye ifitanye n’u Rwanda.

Amasezerano ya Visit Rwanda agaragara ku mipira y’amakipe y’abagabo n’abagore yagombaga kurangirana na shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2025/2026.

Arsenal igiye kuvugurura amasezerano ya Visit Rwanda, mu gihe amwe mu matsinda y’abafana bayo Arsenal ndetse na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bashyize igitutu kuri iyi kipe bayisaba kureka imikoranire n’u Rwanda.

Ikinyamakuru City AM kivuga ko mu masezerano mashya harimo ko abakinnyi n’abatoza ba Arsenal bazajya bamara igihe mu Rwanda ndetse bakanahitoreza.

Gahunda ya Visit Rwanda iri mu bufatanye na Arsenal bivugwa ko ifite agaciro ka miliyoni 10 z’ama-Pound muri saison (Isizeni).

Kuvugurura amasezerano bigomba gukorwa bitewe nuko ikipe ya Arsenal yazamuye urwego cyane mu kibuga aho iri mu zihabwa amahirwe yo gutwara ibikombe mu gihugu ndetse no ku mugabane w’Uburayi.

Visit Rwanda, iherutse kongera amasezerano y’ubucuruzi na Bayern Munich, Paris Saint-Germain na Atlético Madrid, ndetse muri iki cyumweru iyi gahunda yanateye intambwe mu kwamamaza mu bikorwa bya siporo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *