Umunyapolitiki Robert Ssentamu Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yijeje Perezida Yoweri Kaguta Museveni ko azamucungira umutekano naramuka amushyikirije ubutegetsi mu mahoro.
Kyagulanyi uri mu bakandida bazahatana na Perezida Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Mutarama 2026, yabitangarije mu karere ka Mityana aho yiyamamarije ku wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025.
Yabwiye abamushyigikiye ko mu gihe cyose Perezida Museveni azakomeza kuguma ku butegetsi abanya-Uganda bazakomeza guteseka.
Yunzemo ati: “Museveni natanga ubutegetsi mu mahoro tuzamurinda.”
Kyagulanyi icyakora yasabye abayoboke b’ishyaka rye rya NUP kuzitabira amatora ku bwinshi, bagatora ko Museveni yava ku butegetsi.
Yagize ati: “Murabona imihanda mibi iri mu mitangire mibi ya serivisi nyinshi zigaragara muri Buganda, ariko uyu mwanya nta byinshi ndi bubivugeho kubera ko bavuga ko ndi kuvangura amoko, gusa aka ni ko gace kazanye Museveni ku butegetsi.”
Kyagulanyi mu byo yijeje abanya-Uganda mu gihe baba bamutoye, harimo kongera imishahara y’abarimu ndetse n’abakozi b’inzego zishinzwe umutekano.





One Response
this is a fair game😂😂😂