G20c6hrWMAAF5NQ

Turkiya: Intumwa za RDF zaganiriye n’abashinzwe inganda za gisirikare

Muri iki cyumweru, itsinda ryari riyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen Célestin Kanyamahanga, ryagiranye ibiganiro n’Ubunyamabanga bushinzwe inganda za gisirikare mu gihugu cya Turkiya, mu murwa mukuru, Ankara.

 

Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane na Minisiteri y’Ingabo ku rukuta rwayo rwa X, Intego y’ibi biganiro yari ugushimangira ubufatanye mu bijyanye n’inganda za gisirikare hagati y’u Rwanda na Turkiya.

Ku itariki ya 23 Mutarama 2025 ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Turkiya, Perezida Kagame na mugenzi we, Recep Tayyip Erdogan, bahagarikiye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ayo masezerano areba ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo itumanaho mu itangazamakuru n’isakazamajwi n’amashusho, umutekano mu by’indege ndetse no mu bijyanye n’inganda za gisirikare.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *