Ikipe ya APR FC yamaze guhagarika mu gihe kingana n’iminsi 30 umunya-Maurtania Mamadou Sy ndetse n’umunya-Ghana Yussif Dauda, kubera imyitwarire idakwiye bagaragaje ubwo iyi kipe yari mu Misiri aho yari yitabiriye umukino wa CAF Champions League yasezerewemo na Pyramids FC.
Aba bakinnyi bombi bashinjwa kuba barasohotse mu mwiherero nta ruhushya bahawe, ibyatumye batanakinishwa uriya mukino warangiye APR FC itsinzwe ibitego 3-0 igasezererwa ku giteranyo cy’ibitego 5-0.
APR FC mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu yavuze ko bariya bakinnyi bombi ” banze gukurikiza amabwiriza yari yatanzwe n’Umutoza Mukuru ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe mu gihe cy’umwiherero utegura umukino.”
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yavuze ko ibyo bakoze “byafashwe nk’igikorwa gikomeye cy’imyitwarire mibi, cyagize ingaruka mbi ku mikorere y’ikipe no ku bumwe bw’abakinnyi.”
Yavuze ko nyuma y’ibiganiro byimbitse mu buyobozi ndetse hanashingiwe ku mategeko y’ikipe n’amasezerano y’abakinnyi, hafashwe icyemezo cyo guhagarika aba bakinnyi mu gihe cy’iminsi 30, mu gihe hazaba hakorwa iperereza ryigenga kandi ryimbitse mbere y’uko hafatwa izindi ngamba z’ubuyobozi.
APR FC mu itangazo ryayo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wayo, Brig. Gen Deo Rusanganwa, yashimangiye ko igomba “gukomeza gushyira imbere indangagaciro za kinyamwuga, imyitwarire myiza n’icyubahiro mu ikipe”.
Yunzemo iti: “Nta mukinnyi uri hejuru y’indangagaciro zacu, buri wese asabwa kuba intangarugero mu bwizerane, gukorera hamwe no kubaha amategeko agenga ikipe.”




