Leta y’u Rwanda yatangaje ko yohereje mu gihugu cya Somaliya umunya-Somaliya witwa Jaamac Cabdi Maxamuud, wari warahungiye mu Rwanda nyuma yo gushakishwa n’ubutabera bwa Somaliya akekwaho ibyaha byo gusambanya ku gahato no gusakaza amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga nka Telegram.
Itangazo ryasohowe n’ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa Leta muri Somaliya ku wa 19 Ukwakira 2025, rivuga ko Jaamac yafashwe ku bufatanye bwa Interpol n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, akoherezwa mu gihugu cya Somaliya ku wa 18 Ukwakira 2025 anyuze ku kibuga cy’indege cya Aadan Cadde giherereye i Muqdisho.
Uwo mugabo, ukekwaho icyaha cyo gusambanya abakobwa bo mu mujyi wa Qardho, yahise ashyikirizwa ishami rishinzwe iperereza ku byaha by’ubugizi bwa nabi (CID) kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.
Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa Leta byashimye ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’inzego zayo zishinzwe umutekano, cyane cyane ishami rya Interpol Rwanda, mu gufasha kugarura abakekwaho ibyaha bihungiye hanze.
Jaamac Cabdi Maxamuud ni umuntu wa gatatu uherutse koherezwa mu gihugu cya Somaliya avuye mu Rwanda mu gihe gito gishize, mu rwego rwo gufasha inzego z’ubutabera za Somaliya mu guhangana n’ibyaha bikorerwa ku rubyiruko, cyane cyane ibyibasira abagore n’abakobwa.




