thumb

Umuhanzi Kirkou wo mu Burundi yarwaniye i Kigali

Umuhanzi Kirkou Akil ukomoka mu Burundi yongeye guteza impagarara mu gitaramo cyabereye i Kigali, nyuma y’uko ibyuma by’umuziki byanze gukora ubwo yari ku rubyiniro.

Byatangiye ubwo yari ari kuririmba indirimbo ze “Aha Nihe” na “Yarampaye”, ariko ibyuma bitangira kunanirana. Nubwo abafana bakomeje kumufasha kuririmba, Kirkou yaje kugaragaza umujinya, ajya gutonganya abashinzwe ibyuma.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, we n’abasore bari baje bamuherekeje batangiye guteza urusaku bavuga ko hari uwangije ibyuma ku bushake. Bavugaga ko bashaka kumuhana “kugira ngo atazongera kubangamira ibitaramo byabo.”

Ibi byateje akavuyo, imvururu n’imirwano yageze no hanze y’ahabereye igitaramo, ariko polisi yahise ihagoboka bituma ibintu bisubira mu buryo.

Si ubwa mbere Kirkou agaragaye mu makimbirane nk’aya, kuko no mu bindi bitaramo i Kigali byigeze kumubaho guterana amagambo n’abandi bahanzi no gutuma ibyuma bihagarara igihe yari ku rubyiniro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *