Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahagaritse abasifuzi batatu barimo Ishimwe Claude uzwi nka Cucuri, nyuma yo gukora amakosa mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda baheruka gusifura.
Abahagaritswe barimo Habumugisha Samuel wasifuye umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona Gasogi United yaguyemo miswi na Rayon Sports ibitego 2-2.
Uyu musifuzi yahagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bine adasifura, nyuma y’uko Komisiyo y’imisifurire isanze yarafashe “icyemezo kitari cyo cyagize uruhare mu guhindura ibyagombaga kuva mu mukino”.
Mu minota ya nyuma y’uyu mukino Gasogi United yatsinze igitego cyashoboraga gutuma itsinda uriya mukino ku bitego 3-2, ariko umusifuzi acyanga avuga ko habayeho kurarira.
Usibye Habumugisha, FERWAFA yanahagaritse Cucuri na mugenzi we Mugabo Eric basifuranye umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona APR FC iheruka gutsindamo Mukura VS igitego 1-0.
Komisiyo ishinzwe imisifurire nyuma yo gusuzuma amashusho y’uyu mukino, yavuze ko yasanze Ishimwe Jean Claude wasifuraga mu kibuga hagati yarakokoze “ikosa ryo kudatanga ikarita y’umuhondo yari kuba iya kabiri ku mukinnyi No 17 wa APR FC (Niyigena Clément wari buhite ahabwa ikarita itukura)”, imuhagarika mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Mugabo Eric wari umusifuzi wa mbere w’igitambaro na we yahagaritswe ibyumweru bibiri, nyuma yo gusanga yarafashe “icyemezo tekiniki cyagize uruhare mu guhindura ibyagombaga kuva mu mukino”, aho yanze igitego Boateng Mensah yatsindiye Mukura ku munota wa 86 w’umukino avuga ko habayeho kurarira.




