(Rtd) Maj. Gen Kasirye Gwanga, uri mu bakomeye barwaniye igisirikare cya NRA (National Resistance Army) mu rugamba rwo kubohora Uganda, yitabye Imana kuri uyu wa kabiri aguye mu bitaro bya Nakasero aho yari amaze igihe arwariye.
Amakuru avuga ko Gen. Ggwanga yari afite uburwayi yari amaranye igihe kirekire, bwatumye mu minsi ishize arwarira mu bitaro bya gisirikare i Kampala.
Gwanga wari uyoboye itsinda ry’ingabo za NRA zafashe Umujyi wa Kampala mu 1986, ni umwe muri bake babaye abasirikare bakomeye bari bazwiho kuvuga ibibari ku mutima batarya iminwa, cyane anenga ibitagenda neza mu miyoborere y’igihugu cya Uganda.
Uretse kuba yarabaye umusirikare ukomeye mu gisirikare cy’iki gihugu, Gen Ggwanga yanabaye cayimani (chairman) w’akarere ka Mubende.
Muri 2005 ni bwo yari yasezerewe mu gisirikare cya Uganda, gusa asaba gukomeza kugikorera mbere yo kubyemererwa n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda.
Muri 2018 ni bwo Gen. Ggwanga yazeye burundu mu gisirikare cya Uganda yari amazemo imyaka 47, nyuma gato yo kuzamurwa mu ntera avanwe ku ipeti rya Brigadier General akagirwa Major General.
Uretse kuba yari azwiho kutarya iminwa, Gen. Ggwanga yanangaga urunuka ibikorwa byo gutema amashyamba. Gen. Ggwanga apfuye afite imyaka 68.



