Pascal Nyabenda wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi ndetse akanaba uw’inama nkuru y’iki gihugu, ni we ugomba gusimbura Pierre Nkurunziza witabye Imana ku wa mbere tariki ya 8 Kamena nka Perezida w’inzibacyuho.
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa kabiri ni bwo Guverinoma y’u Burundi yasohoye itangazo ribika Pierre Nkurunziza wari umaze imyaka 15 ayobora icyo gihugu, itangazo rikavuga ko yazize uguhagarara k’umutima.
Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye, rivuga ko Pierre Nkurunziza, yapfuye aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi.
Urupfu rwa Perezida Nkurunziza rwatunguranye cyane, bijyanye n’uko ku wa gatandatu w’icyumweru gishize yari muzima, ndetse akaba yararebye umukino wa Volleyball wabereye mu Ngozi.
Mu gihe Gen. Major Ndayishimiye Evariste uheruka gutorerwa kuyobora u Burundi atararahirira kuyobora iki gihugu, kigomba kuba kiyobowe na Pascal Nyabenda wari Perezida w’inama nkuru y’u Burundi nk’uko amategeko abiteganya.
Ingingo ya 121 yo mu tegekonshinga rya Repubulika y’u Burundi ryo muri 2005 ryavuguruwe muri 2018, ivuga ko”Mu gihe Perezida wa Repubulika abuze cyangwa akagira inzitizi z’agateganyo, Visi-Perezida ni we ufata inshingano, ataboneka zigafatwa na Minisitiri w’Intebe.”
Iyi ngingo ikomeza igira iti”Mu gihe Perezida wa Repubulika yeguye ku mirimo ye, apfuye cyangwa habaye izindi mpamvu zituma ava ku mirimo ye burundu, inzibacyuho iyoborwa na Perezida w’Inama Nkuru y’igihugu.”
Ibi bisobanuye ko Nyabenda ari we uzaha inkoni y’ubutegetsi Perezida mushya watowe, Gen Evariste Ndayishimiye, nyuma y’uko azaba amaze kurahirira inshingano ze.
Ndayishimiye uyu ntashobora guhita arahirira kuyobora u Burundi, kuko agomba kurahira mu gihe igihugu gifite Inama nkuru yacyo na Sena, magingo aya abasenateri mu Burundi bakaba bataratorwa.



