Ku munsi nk’uyu tariki ya 11 Kamena 2010 bwa mbere igikombe cy’Isi cyabereye muri Afurika

Mu mwaka wa 2010 ni bwo muri Afurika y’Epfo habaye umukino wa mbere w’igikombe cy’Isi wahuje Mexico na Afurika y’Epfo urangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Afurika y’Epfo yahawe kwakira iki gikombe nyuma yuko n’ibihugu nka Morocco na Egypt na byo byari byabisabye ariko birangira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA igihaye iki kigihugu.

Iki gikombe cy’isi cyo muri 2010 cyari kibaye ku nshuro yacyo ya 19.

Uyu mukino w’ikipe y’igihugu y’Afurika y’Epfo, Bafana Bafana na Mexico wabereye kuri sitade yitwa Soccer City Stadium iherereye ahitwa Gauteng.

Ikipe y’Afurika y’Epfo ni yo yafunguye umukino n’irushanwa muri rusange ubwo umukinnyi wayo Simphiwe Tshabalala yatsindaga igitego cya mbere.

Muri iki gikombe cya 2010 hari hitezwe cyane ikipe y’u Butariyani kuko ni yo yari yaratwaye igikombe cya 2006.

Mu ijambo perezida wa FIFA, Sepp Blatter yavuze yagize ati “Igikombe cy’Isi muri Afurika. Ni byiza ku baturage b’Afurika, Afurika y’Epfo irakoze kuba iki gikombe kigiye gukinirwa hano. Inzozi zibaye impamo, n’ubwo atari hano iri joro, ariko roho ya Mandela iri muri Soccer City.”

Mu mikino itatu ikipe y’igihugu y’Afurika y’Epfo, Bafana Bafana yakinnye harimo uwo yanganyije na Mexico igitego 1-1, uwo yatsinzwe na Urguay ibitego 3-0 ndetse n’umukino abafana b’iki gihugu batazibagirwa wabahuje n’ u Bufaransa bakabutsinda ibitego 2-1.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *