Urupfu rwa Nkurunziza rwahaye impunzi z’Abarundi ibyiringiro byo gusubira iwabo

Impunzi z’Abarundi zimaze igihe zarahungiye mu Rwanda, zivuga ko zifite ibyiringiro byo gusubira mu gihugu cyazo nyuma y’urupfu rwa perezida Pierre Nkurunziza wahoze akiyobora.

Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 09 Kamena ni bwo Guverinoma y’u Burundi yasohoye itangazo ribika Pierre Nkurunziza witabye Imana ku wa 08 Kamena azize guhagarara k’umutima. Nkurunziza wari ufite imyaka 55 y’amavuko, yapfuye nyuma y’imyaka 15 yari amaze ayobora u Burundi.

impunzi z’Abarundi zakirije yombi urupfu rwe ni izahungiye mu bihugu bituranye n’u Burundi kuva muri 2015, zihunga umwuka mubi watewe n’uko Nkurunziza yatangaje ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu. Ni manda yaje gutuma mu Burundi havukamo umwuka mubi, kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinjaga kurenga ku biteganywa n’Itegeko Nshinga, we akavuga ko manda ye ya mbere itabarwa kuko yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Ibyo byatumye mu Burundi haduka imyigaragambyo ikomeye, abaturage barenga ibihumbi 240 barahunga.

Yves Nzobatinya w’imyaka 27 y’amavuko, avuga ko yahungiye mu Rwanda muri 2016. Uyu musore avuga ko yahunze igihugu cye kugira ngo adatabwa muri yombi, kubera ko ari mu bigaragambirije icyifuzo cya Nkurunziza agihamya ko cyari cyinyuranyije n’amategeko.

The New Times ivuga ko Nzobatinya yamaze akanya atavuga, ubwo yamubazaga uko yakiriye urupfu rwa Nkurunziza.

Nyuma yateruye agira ati” Nabanje gutekereza ko ari ibihimbano nyuma mama ukiba mu Burundi anyoherereza ubutumwa bubyemeza. Nahise nturika ndarira. Nagize ikizere cy’uko bwa nyuma na nyuma tugiye gusubira iwacu.”

Nzobatinya na bagenzi be bavuga ko mbere y’uko Nkurunziza apfa amaso yose bari bayahanze Gen. Evariste Ndayishimiye uheruka gutorerwa kuyobora u Burundi, kugira ngo abafashe gutahuka mu rwego rwo kongera kubaka igihugu cyabo.

Rodeo Ngagare, ni indi mpunzi y’Umurundi uri mu bagize ihuriro ry’urubyiruko rw’impunzi z’Abarundi rizwi nka ‘Amatavu Club’. Intego y’iri huriro ni ugukora ibikorwa bya siporo bifasha urwo rubyiruko kuruhuka mu mutwe, ariko bikaba n’inzira yo kubahuza.

Avuga ko urupfu rwa Nkurunziza we na bagenzi be rwabahaye icyizere cy’uko Ndayishimiye azakemura ikibazo cy’Abarundi bahunze igihugu.

Ati”Icyo twatinyaga ni uko byashobokaga ko Nkurunziza yivanga, ariko ubu amaze kugenda. Turizera ko Perezida mushya ashobora kubona agaciro ko guhuza Abanyaburundi bose”.

Cyakora cyo Ngangare na bagenzi be bahuriza ku kuba bakeneye kumenya ukuri mbere yo gutahuka, bijyanye namakuru avuga ko abatavuga rumwe n’ishyaka CNDD-FDD baba mu Burundi bakubitwa, bagatabwa muri yombi, bakaburirwa irengero abandi bakicwa.

Uwitwa Clarisse Neza we yahungiye mu Rwanda mu mpera za 2015, nyuma y’uko se umubyara yari yashinjwe gukorana n’abarwanya Nkurunziza. Uyu mukobwa w’imyaka 25 uvuga ko guhinduka impunzi byatumye ata ishuri, yemeza ko urupfu rwa Nkurunziza yarwakiranye ibyiyumvo by’imvange.

Yagize ati”Nta cyemeza ko Perezida utaha azaba mwiza. Azatwakira neza? Ese ibi bivuze ko yiteguye guhuza Abarundi bose? Ndumva nzishimira byimazeyo igihe ibyo bibazo bizaba byasubijwe, ariko byibura ubu dufite ibyiringiro “.

Imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR, igaragaza ko mu Rwanda habarizwa impunzi z’Abarundi 69,831, zirimo izahahungiye muri 2015 n’abandi bake bagiye baka ubuhungiro mu bihe bitandukanye.

Abenshi muri izo mpunzi bacumbikiwe mu nkambi y’impunzi ya Mahama iri mu karere ka Kirehe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *