screenshot_20200611-105053_1591865870361.jpg

Ubutabera bwahagaritse ikirego kuri Me Evode Uwizeyimana

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yatangaje ko Me Evode Uwizeyimana wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe iby’itegekonshinga n’andi mategeko, atakurikiranwe n’ubutabera kuko impande zombi zagiranye ikibazo zahisemo kumvikana.

Ubwo Me Evode yari akiri mu nshingano, tariki ya 3 Gashyantare 2020 yagiye ku nyubako iri mu mujyi wa Kigali asunika umugore ucunga umutekano muri sosiyete ya ISCO witwa Mukamana Olive. Icyo gihe ngo yari amusabye kunyura aho abandi banyura, icyuma kikabasaka

Aya makuru akimara kujya ahagaragara, Me Evode yasabye imbabazi, agaragaza kwicuza. Yagize ati: ” Ndicuza cyane. Ntabwo byari bikwiye kuri njye nk’umuyobozi ndetse n’umukozi wa Leta. Namaze gusaba imbabazi umukozi wa ISCO ndetse nzisabiye mu ruhame, nzisaba Abanyarwanda bose muri rusange.”

Nkusi Faustin mu kiganiro yagiranye na Royal FM, yavuze ko: “Hakurikijwe amategeko impande zombi zahisemo kumvikana kandi nta ntambwe nimwe yirengagijwe mubyo itegeko riteganya.”

screenshot_20200611-105053_1591865870361.jpg

Tariki ya 6 Gashyantare 2020, Me Evode Uwizeyimana yatanze ubwegure mu biro bya Minisitiri w’Intebe, bwemerwa na Perezida Kagame nk’uko byatangajwe na Dr. Edouard Ngirente tariki ya 12 Gashyantare.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *