Tariki ya 5 Kamena 2020, mu biro bya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hateraniye inama y’ahuje ba minisiteri w’ubuzima, uw’ubutegetsi bw’igihugu, Minisitiri muri perezidansi , umuyobozi wa RGB ndetse n’ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC), iyobowe na Minisitiri Prof. Shyaka Anastase yari igamije kungurana inama ku bijyanye n’ibikorwa byo gusenga muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19.
Ni nyuma y’aho tariki ya 28 Gicurasi 2020, ubuyobozi bwa RIC bwandikiye Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente busaba ko amateraniro yo gusenga ndetse n’ibindi bikorwa by’imiryango ishingiye ku myemerere byakoroherezwa kugira ngo byongere gukora.
Muri iyi nama, ubuyobozi bwa RIC bwasabwe gutegura no kwerekana ingamba bwumvikanyeho zigaragaza uko biteguye kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu nsengero, kiliziya n’imisigiti, bukazishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kugira ngo zisuzumye n’inzego za leta.
Ejo tariki ya 10 Kamena 2020, RIC ihagarariwe na Visi Perezida wa Mbere ndetse n’umuvugizi wayo wungirije, Rev. Dr. Laurent Mbanda mu izina rya Musenyeri Filipo Rukamba uhagarariye iri huriro, yandikiye RGB igaragaza ingamba zafashwe, zakubahirizwa mu gihe insengero zaba zifunguwe.
Aya ni amabwiriza agomba gukurikizwa mu gihe insengero, kiliziya n’imisigiti byaba bifunguwe
- Gusukura kiliziya, insengero n’imisigiti mbere na nyuma yo guterana, hakoreshejwe isabune n’amazi meza.
- Gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki (Kandagira Ukarabe cyangwa umuti usukura intoki (hand sanitizer).
- Kugura utumashini dupima umuriro kandi abantu bagapimwa mbere yo kwinjira mu nytubako basengeramo (kiliziya, insengero cyangwa imisigiti).
- Kwicaza abantu mu nsengero basiga nibura metero imwe hagati y’umuntu n’undi, hagasigwa intebe ziticaweho.
- Kwambara udupfukamunwa mu bihe by’amateraniro.
- Gushyiraho abashinzwe gusukura ubwiherero n’abashinzwe gufasha abantu kubukoresha muri gahunda yo kubahiriza umuco wo gukaraba mbere na nyuma yo kubujyamo.
Imyitwarire y’imbere mu nyubako zo gusengeramo
- Usoma misa, umuvugabutumwa, umubwiriza cyangwa umuyobozi wa gahunda yemerewe kutambara agapfukamunwa mu gihe ahagaze imbere kandi hubahirizwa nibura intera ya metero ebyiri.
- Buri rusengero rugabanya umubare w’abayoboyora indirimbo, hubahirizwa intera nini cyane (nibura metero ebyiri) mu gihe baririmba.
- Gusuhuzanya abantu bahana amaboko no guhoberana birabujijwe.
- Gusangira cyangwa gukoresha insakazamajwi rusange birabujijwe.
- Guhazwa cyangwa se gufata igaburo ryera bikorwa hakoreshejwe kwakira mu biganza, uhaza n’uhazwa bambaye udupfukamunwa kandi hagati yabo hari intera ya metero imwe. Hari no gukomeza kwita ku ntera ya metero imwe, abantu bajya gufata ‘Ukarisitiya’.
- Amateraniro ya nijoro n’ibiterane binini by’ivugabutumwa ntibyemewe.
- Gusengera mu byumba by’amasengesho rusange ntibyemewe.
- Amateraniro y’abana ntiyemewe.
- Amateraniro yo mu matorero-remezo ntiyemewe.
- Ibikorwa byo gusengera abantu barambikwaho ibiganza ntibyemewe.
- Guhanahana ibikoresho nk’ibitabo by’indirimbo, Korowani na Bibiliya ntibyemewe.
- Mu rwego rwo kwirinda guhanahana icyibo cyangwa igiseke cy’amaturo, hagomba gushishikariza abayoboke guturira kuri ‘Mobile Money’, Money Transfer, Banki no gushyiraho ibiseke bitazenguruka mu bantu.
- Gushyingura umukirisitu witabye Imana bikorwa hubahirizwa amabwiriza yatanzwe na leta.
- Isakaramentu ryo gushyingirwa mu rusengero ntirigomba kurenza abantu 50. Abashyingirwa n’ababaherekeje bagomba gukurikiza amabwiriza yose yavuzwe, bashyishyikarizwa kudakora ibirori nyuma yo gushyingirwa.
- Gusaba umuntu wese ufite bimwe mu bimenyetso bya Covid-19 nk’inkorora, kwitsamura n’umuriro kuguma mu rugo.
- Gusigwa amavuta ku barwayi bikorwa n’umuntu wisukuye nk’uko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima abiteganya kandi agakoresha akarindantoki (gant) kamwe kuri buri muntu kandi bombi bambaye udupfukamunwa.
- Batisimu ku bizera b’Abagatolika ikorwa uyihabwa n’uyitanga bambaye udupfukamunwa kandi igakorwa muri misa y’abantu bake, hanubahirizwa intera ikwiye.
- Umubatizo ku Baporotesitanti, Abarokore n’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ubaye uhagaritswe.
Abasilamu barasabwa:
- Buri muntu kujya mu musigiti yitwaje umukeka mutoya wo gusengeraho.
- Buri wese yitwaje isuku yo gutawaza.
- Gukoresha Korowani yo muri telefone.
- Kudakora kuri Korowani cyangwa ibindi bitabo biri mu musigiti.



