c5e62439a8602cbc522b28822a3d81b1.webp

Amerika yabujije abaturage bayo kujya muri Niger

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ku wa gatanu tariki ya 31 Ukwakira 2025 impuruza yihanangiriza Abanyamerika kudasura igihugu cya Niger, kubera impamvu z’umutekano zirimo ubugizi bwa nabi, imvururu za politiki, iterabwoba, indwara, n’ubushimusi.

Iyi mpuruza yashyizwe ahagaragara n’Ishami rya Leta rishinzwe Ububanyi n’Amahanga, nyuma y’uko mu cyumweru gishize umumisiyoneri w’Umunyamerika yashimuswe mu murwa mukuru wa Niger, Niamey.

Iryo tangazo rigaragaza ko Abanyamerika bagomba kwirinda kujya muri Niger ku mpamvu iyo ari yo yose, kuko Leta ya Amerika idashobora gutanga ubufasha bw’ubwirinzi cyangwa ubufasha bwihutirwa hanze ya Niamey bitewe n’ibibazo by’umutekano.

Ku wa kane, Leta ya Amerika yari yemereye imiryango y’abakozi bayo bari muri Niger gutaha ku mpamvu z’umutekano.

Kuri ubu, abakozi ba Leta ya Amerika bakorera muri Niger basabwa kugenda mu modoka zidatoborwa n’amasasu, kubahiriza igihe cya ntarengwa cya saa sita z’ijoro, kandi ntibemerewe kujya mu masoko yo hanze cyangwa muri resitora.

Nk’uko raporo ibigaragaza, ibikorwa byo gushimuta abantu byibasiye cyane ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika, cyane cyane mu bice byigaruriwe n’imitwe y’intagondwa.

Muri Niger, abantu batandukanye bashimuswe muri uyu mwaka barimo: Umugore w’Umudage mu kwezi kwa Mutarama, umusuwisi mu kwezi kwa Mata, n’Abahinde batanu bakoraga ku mushinga w’amashanyarazi wa Kandadji Dam, bashimuswe mu gitero cyahitanye n’abasirikare basaga cumi.

Uretse Niger, Leta ya Amerika yanashyizeho impuruza yo ku rwego rwa kane no ku gihugu cya Mali, gikomeje kwibasirwa n’ibitero by’intagondwa bifitanye isano n’umutwe wa al-Qaeda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *