Perezida Paul Kagame yateye utwatsi ibivugwa ko yaba ari gutegurira umukobwa we Ingabire Ange Kagame kuzamusimbura ku butegetsi, agaragaza ko abana be ari Abanyarwanda nk’abandi.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo, mu ijambo yavugiye mu gitaramo cy’ihuriro Unity Club Intwararumuri.
Ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo izikoreshwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda hamaze igihe hanyuzwa inkuru z’uko Perezida Paul Kagame yaba ari gutegurira Ange Kagame kuzamusimbura ku butegetsi.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ibivugwa ari Politiki ikwiye kujya muri ‘pubelle’.
Ati: “Ati “Ejo bundi nabonye ibintu by’imbuga nkoranyambaga mbona abantu bavuga ko njyewe ntegura umukobwa wanjye kuzayobora igihugu, ariko njyewe uwanteguye ni nde? Mbanze mbabaze, njyewe uwanteguye ni inde? ntabwo nateguwe na data, ni mwebwe. Kwanza mpora mbabwira mwageze aho mukansezerera nkabaho uko nshaka, nabaho neza nkabaho neza, byaba bibi nkazabyishyura.”
Perezida Kagame yavuze ko acyumva ibyo bintu yabifashe nk’ibyoroshye, gusa afata icyemezo cyo kuzagira icyo abivugaho ari mu bantu.
Yunzemo ati: “Ari njye, ari umuryango wanjye, ari abana banjye, ni Abanyarwanda nk’abandi. Bazabeho uko Abanyarwanda babayeho, babeho uko babaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.”
Perezida Kagame yagaragaje ko adashobora kugira umuntu Perezida, ndetse yemeza ko n’uwo mukobwa bavuga ko ari gutegurira kuzaba Perezida, bishoboka ko yaba atanabishaka.
Ati: “Ntabwo nagira umuntu perezida ntibibaho wenda na we ntanabishaka. Ni politiki yabo ikwiye kujya muri pubelle gusa.”
Yasabye imfura ye kujya muri RDF imukurira inzira ku murima!
Perezida Paul Kagame yanakomoje ku bahungu be uko ari batatu, avuga ko yifuzaga ko bose baba abasirikare, ariko Ivan Cyomoro usanzwe ari imfura ye amukurira inzira ku murima.
Yagize ati: “Abahungu banjye bamaze gukura ndabibabwira (kujya mu gisirikare) barabyemera, ariko umwe arampakanira. Yabigiyemo gake arambwira ngo ariko uku siko numva nshaka kumera, ndamubwira nti ‘nawe kora ibyo ushaka, niba udashaka kubijyamo kora ibyo ushaka’, ndamubwira nti ‘ese urashaka gukora iki?’, ati ‘njye ndashaka gukorera amafaranga’, ati ‘njye nindangiza kwiga nzajya mu bucuruzi’.”
Yakomeje agira ati: “Arangije arancyurira arambwira ngo mwebwe n’abo basore bandi, barumuna be, kubera ko icyo gihe muzaba muri mu bindi, ati ‘nzabatunga, ndashaka kuzabatunga, reka njye njye muri ibyo, namwe mujye mu byo mushaka’.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko yifuzaga ko Captain Ian Kagame na Sous-Lieutenant Brian Kagame kuri ubu bari muri RDF binjira igisirikare ari uko babanje kurangiza Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, na bo baramuhakanira.
Ati: “Babiri bajya mu gisirikare ndetse nari nabanje kubabuza ngo babanze bige mbabwira ngo bakorere Master’s, ariko barambwira ngo ndeke babanze bajye mu gisirikare. Bati ‘twabwiwe ko mu gisirikare habamo no kwiga’.”
Perezida Kagame yashimangiye ko uwakurikira inzira yanyuzemo nubwo irimo ibibazo byinshi ntacyo byaba bitwaye.




