Mu gihe amakuru amaze iminsi acicikana ku mugabo witwa Nibishimirwe Patrick ushinjwa kwaka amafaranga ababyeyi bo mu Karere ka Kamonyi abizeza kuzazamura abana babo bafite impano mu mupira w’amaguru, ikipe y’irerero rya Intare FC yamenyesheje ko nta sano na busa ifitanye n’uwo mugabo.
Amakuru avuga ko Nibishimirwe Patrick yabwiye ababyeyi bagera kuri 26 ko afite ububasha bwo kugeza abana babo mu Irerero rya Intare FC, ribarizwa muri APR FC. Buri mubyeyi yasabwe amafaranga ari hagati y’ibihumbi 120 Frw na 150 Frw, ngo hagamijwe kugura impuzankano, amatike y’ingendo n’ibindi bikenerwa mu myitozo.
Aba babyeyi bavuga ko bamumenye binyuze mu buyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga, ubwo hatahagwa ikibuga cy’umupira, bakamwizeza ko azafasha abana babo kuzamuka mu rwego rw’imikinire. Nyuma yaho, amaso yaheze mu kirere kuko amafaranga yose bamuhaye yabuze.
Nyuma yo kumva ayo makuru, ubuyobozi bwa Intare FC bwahise busohora itangazo rugaragaza ko uwo Patrick batamuzi kandi ko atigeze akorana n’iri rerero.
Bwagize buti: “Intare FC twitandukanyije n’ibimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru byerekeye Nibishimirwe Patrick watekeye imitwe ababyeyi mu Karere ka Kamonyi. Uwo muntu ntitumuzi kandi nta wundi wemerewe kuzana umukinnyi muri Intare FC atari umubyeyi w’uwo mwana ubwe.”
Basoje basaba ababyeyi bose batekewe imitwe kwegera ubuyobozi bw’inzego zibishinzwe ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo barenganurwe.
Ikipe ya Intare FC isanzwe izwi nk’irerero rifasha abana bafite impano mu mupira w’amaguru, rikabategurira kuzamuka mu makipe akomeye yo mu Rwanda.





