Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 17 yageze bwa mbere muri ¹/¹⁶ cy’Igikombe cy’Isi gikomeje kubera muri Qatar, nyuma yo gutsinda u Bufaransa igitego 1-0.
Ni mu mukino wabereye ku kibuga kizwi nka Aspire Zone Pitch 4, mu mujyi wa Al Rayyan muri Qatar.
Igitego cyo ku munota wa 18 w’umukino cya James Bogere cyari gihagije ngo Uganda itsinde umukino wa mbere muri ririya rushanwa, inandike amateka yo kurenga imikino y’amatsinda.
Uganda yageze muri ¹/¹⁶ nyuma yo kurangiza imikino y’itsinda K iri ku mwanya wa gatatu n’amanota ane inganya n’u Bufaransa bwa mbere ndetse na Canada ya kabiri, ariko izamuka mu makipe umunani yabaye aya gatatu yitwaye neza kurusha andi (Best losers).
Iyi kipe biteganyijwe ko igomba guhurira muri ¹/¹⁶ na Sénégal yabaye iya mbere mu tsinda C n’amanota arindwi, mu mukino uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo.
Ikipe izasezerera indi izahurira muri ⅛ cy’irangiza n’izaba yarokotse hagati y’u Budage na Burkina Faso.




