Umuhanzi w’Umunyarwanda ukizamuka, Florien Uworizagwira, uzwi cyane ku izina rya Yampano yajyanye mu butabera Patrick Ishimwe uzwi nka Pazzo, amushinja kwiba no gusakaza videwo y’urukozasoni yari afitanye n’umukunzi we, nyuma yo kuyikura muri telefoni ye nta burenganzira abifitiye.
Iyo videwo yasohotse ku mbuga nkoranyambaga ku itariki ya 9 Ugushyingo 2025, ituma Yampano ashyirwa mu majwi ku mbuga zitandukanye nka WhatsApp na Snapchat.
Yampano yabwiye The New Times ko yatanze ikirego ku munsi nyirizina iyo videwo yatangiye gukwirakwira, avuga ko Pazzo ari we wabikoze kuko yari afite uburenganzira bwo gukoresha konti ze za WhatsApp, Instagram na Snapchat, kuko ari we wamufashaga mu kwamamaza indirimbo ze.
Aba bombi bari batuye hamwe mu nzu imwe mu Busanza, mu Karere ka Kicukiro, ariko ngo umubano wabo watangiye kuzamo agatotsi ubwo Yampano yasabaga Pazzo kwimuka kugira ngo akunde abe hamwe n’umukunzi we.
Yampano yavuze ko Pazzo yamusabye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500,000 ngo abone kwimuka, amuha 300,000, ariko akanga kugenda. Nyuma ngo yamuhaye amafaranga yose, ariko yakomeje kwitwara nabi, kugeza ubwo bikekwa ko ari bwo yibye iyo videwo.
Ati: “Twari twafashe iyo videwo mu kwezi kwa Gicurasi, twembi tubyemeye, kandi yari igenewe gusa kuba ibanga ryacu. Sinigeze ntekereza ko izasohoka. Nizeraga Pazzo kuko ari we wayoboraga imbuga zanjye.”
Nyuma y’iminsi mike Pazzo avuye mu nzu, inshuti za Yampano ngo zamubwiye ko uwo musore yivugiye ko afite iyo videwo kandi ko yayisangije inshuti ze mbere yo kuyisiba.
Iyo videwo yongeye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga hagati ya 9 na 10 Ugushyingo, Yampano akavuga ko byari uguharabika izina rye mbere y’igitaramo yari kuzahuriramo n’abahanzi b’i Paris ku 17 Ugushyingo 2025.
Ati: “Bishoboka ko hari abanzi batifuzaga ko njya i Paris. Bifuzaga kunsenya, gusenya izina ryanjye. Ariko sinigeze nsakaza videwo yanjye. Iyo ni ubuzima bwanjye bwite, ntabwo nshaka kwamamara ku buryo bubabaje.”
Uregwa, Ishimwe Patrick (Pazzo), yahakanye ibyo ashinjwa avuga ati: “Sinigeze nturana na we, nari umujyanama we gusa. Nta byo nzi kuri ibyo birego.”
Yampano yavuze ko we n’umukunzi we bari gukomeza gushikama nubwo ibyabaye byabagizeho ingaruka, kandi ko bategereje ko ubutabera bukora akazi kabwo.
Ingingo ya 143 y’itegeko rihana ry’u Rwanda (2018 Penal Code) ivuga ko “gusakaza iby’urukozasoni cyangwa kwiyambika ubusa mu ruhame” bihanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2.
Inyandiko yo mu 2023 irimo gusaba ko iryo tegeko rihindurwa kugira ngo rirusheho gusobanura ibyaha nk’ibyo, harimo no gushyiraho ibihano bikomeye byo kugeza ku mwaka 3 n’amafaranga ari hagati ya Frw 300,000 – 500,000.
Umwunganizi mu mategeko Jean Paul Ibambe yavuze ko iki kibazo kirimo ibyaha bibiri, gusakaza amashusho y’urukozasoni no gukoresha ikoranabuhanga nabi, kandi ko usanzwe abikoze azaryozwa ibyo bikorwa byose.
Yongeyeho ko abantu bakwiye kongera kumenya amategeko y’ikoranabuhanga no kwirinda gusangira ibintu byabo by’ibanga kuri murandasi.




