csm_WhatsApp_Image_2024-11-02_at_18.46.48_2824b140_21953deae0

Polisi y’u Rwanda iri gukurikirana Abanya-Sudan bakomeje gukubita abamotari

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gukurikirana ikibazo cy’abantu bakekwaho kuba bakomoka muri Sudani y’Epfo bagaragaye mu mashusho bakubita umumotari w’Umunyarwanda mu gace ka Gisozi/Gasave, mu Mujyi wa Kigali.

Aya mashusho yakwirakwiye hirya no hino kuri X (Twitter), Instagram na WhatsApp, agaragaza umumotari ukururwa kandi akubitirwa imbere y’abantu benshi, mu gihe bagenzi be n’abaturage bari hafi bageragezaga gutabara, bigatuma haba ubushyamirane.

Amakuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko intandaro ishobora kuba ari ukutumvikana ku kwishyura moto, ariko ibisobanuro byuzuye biracyategerejwe bishyirwe ahagaragara n’iperereza.

Abaturage benshi bagaragaje impungenge, bavuga ko ibikorwa nk’ibi bishobora guteza umwuka mubi hagati y’abaturage n’abanyamahanga baba mu Rwanda. Basabye inzego z’umutekano kugira icyo zikora mu maguru mashya, ariko banibutsa ko ibikorwa by’abantu ku giti cyabo bidakwiriye gutuma habaho kwibasira igihugu cyangwa ubwoko bwabo bakomokamo.

Mu butumwa bwashyizwe kuri X na Polisi y’u Rwanda, yagize iti: “Muraho, twatangiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe. Murakoze.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, nawe yemeje ko iperereza riri gukorwa kugira ngo buri wese wabigizemo uruhare abiryozwe.

Polisi iracyakurikirana iby’iki kibazo, kandi hitezwe ibisobanuro birambuye ku cyabiteye ndetse n’ingamba zizafatirwa abakekwaho kubigiramo uruhare.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *