Murindahabi Irene, uyobora MIE Empire ifasha itsinda Vestine & Dorcas, yagize icyo avuga ku byahagurukije rubanda nyuma y’ubutumwa Ishimwe Vestine yashyize kuri Instagram bukaza gusibwa vuba.
Vestine aherutse gushyira hanze amagambo agaragaza ko arimo kunyura mu bihe bikomeye mu buzima bwe, agaragaza ko adahumurizwa n’uko ibintu bihagaze mu kubana n’umugabo we. Mu butumwa bwe bwamaze akanya gato mbere yo gusibwa, yavuze ko ubuzima arimo kubamo atari bwo yifuje, ko yahisemo nabi mu buzima ariko ko ibyo byose abibonamo isomo. Yavuze kandi ko atazongera kwemera ko hari undi mugabo umutesha agaciro cyangwa umwangiriza ubuzima.
Yongeyeho ko ubutaha azarushaho kugira ubushishozi mu guhitamo uwo bazabana, akabanza kumenya neza imiterere ye n’umuryango we.
Murindahabi yemeje ko ubwo butumwa bwari kuri konti bwite ya Vestine, ariko yirinda kuvuga byinshi ku makuru y’ibyo arimo anyuramo. Ati: “Byaturutse kuri konti ya Vestine koko, ariko byasibwe ku mpamvu z’umutekano we.”
Mu kureba niba koko ibyo yanditse ari we wabikoze, Murindahabi yasubije ko ibyo bibazo byagombye kubazwa nyir’ubwite kuko ari ubuzima bwe bwihariye. Yagize ati: “Ni ibibazo by’ubuzima bwe bwite, ni we mukwiye kubibaza. Twebwe muri MIE Music twubaha ubuzima bwite bw’umuhanzi.”
Ku birebana n’impamvu batagarutse hamwe bavuye muri Canada, Murindahabi yavuze ko kujyana cyangwa kugaruka mu ndege imwe nta tegeko ribisaba, ko kandi buri muhanzi afite uburenganzira bwo gutwara gahunda ze uko abishaka. Yibukije ko icyo abakunzi babo bakwiye kwitega ari ibihangano bishya bitarenze amezi atatu.
Yageze mu Rwanda kuwa 19 Ugushyingo 2025 ari kumwe na Dorcas, ariko ntiyashatse gusobanura niba Vestine yaba yaragarutse cyangwa aho aherereye ubu. Yavuze gusa ko ameze neza kandi ko bagihuzwa n’itumanaho.
Murindahabi yavuze ko amakuru y’aho umuhanzi aherereye atayatangaza mu rwego rwo kumurindira umutekano. Yanagarutse ku nkuru zitandukanye zagiye zivugwa ku itsinda, avuga ko zagize uruhare mu kubakomeza mu rugendo rwabo rwa muzika rumaze imyaka itanu.
Yarangije yemeza ko impaka n’urusaku byavuzwe kuri Vestine byatumye indirimbo nshya yabo idasohoka nk’uko byari biteganyijwe, kuko “umurimo w’Imana ukorwa mu ituze”.





2 Responses
“Umurimo w’Imana ukorwa mw’ituze” Mureke gusetsa! canke ni umurimo wo kurondera ama frs.com
nta murimo w’I.ana barimo. ni ugusinzitiza abantu gusa