1763817358787

FERWAFA yabonye Umunyamabanga Mukuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ku mugaragaro Bonnie Mugabe nka Umunyamabanga Mukuru mushya w’iri shyirahamwe, nyuma y’igihe hasakara amakuru atandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko Mugabe atangira izi nshingano kuva ku wa 1 Ugushyingo 2025. Mugabe azwi nk’umukozi wa FIFA ushinzwe ibijyanye n’umutekano w’ibibuga by’imikino (Stadium Security), kandi ni na ho yari akorera mbere yo guhabwa izi nshingano nshya.

Amakuru aturuka mu nzego zizewe avuga ko azajya ahembwa hafi 7,000$ ku kwezi, angana n’arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mugabe si mushya muri FERWAFA; kuva mu 2018 kugeza mu 2020 yayoboraga ishami rishinzwe amarushanwa, igihe cyaranzwe no kubahirizwa k’ingenzabihe y’imikino uko yari iteguwe. Mbere y’aho, yari umunyamakuru muri New Times Rwanda na KT Press, ndetse mu bihe bitandukanye yabaye Umuvugizi wa FERWAFA, anakorana na CECAFA na CAF mu bijyanye n’itangazamakuru.

Yasoje kandi amasomo yo ku rwego rwo hejuru ajyanye n’Imiyoborere n’Imicungire y’Umupira w’Amaguru (Sports Management) muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, ahari ubufatanye hagati ya CIES na FIFA.

Iri shyirahamwe ryatangaje ko Mugabe agaruka mu buyobozi bwa FERWAFA afite ubunararibonye bukomeye mu miyoborere y’umupira w’amaguru haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *