Ikipe ya Everton yaraye itsinze Manchester United igitego 1-0, mu mukino ukumunya-Sénégal Idrissa Gana Gueye yeretswemo ikarita itukura azira gukubita urushyi Michael Keane basanzwe bakinana.
Gueye yeretswe iyi karita asohorwa mu kibuga ku munota wa 13 w’umukino, aba umukinnyi wa mbere weretswe ikarita itukura muri Premier league azira gushyamirana na mugenzi we kuva muri 2008.
Iyi karita icyakora ntiyari ihagije ngo Manchester United yari imbere y’abafana bayo itsinde uyu mukino, kuko byarangiye iwutakaje nyuma yo gutsindwa igitego 1-0.
Igitego cyo ku munota wa 28 w’umukino cya Kienan Dewsbury-Hall cyari gihagije ngo Everton yegukane amanota atatu y’uyu mukino, inongera gutsindira i Old Trafford bwa mbere kuva muri 2013.
Icyakora n’ubwo Manchester United yatsinzwe, ikarita itukura yeretswe Gana Gueye ni yo yabaye ingingo yaranze umukino yavuzweho cyane.
Umusesenguzi Gary Neville yabwiye Sky Sports ko uriya munya-Sénégal atari akwiye gusohorwa mu kibuga, kuko n’ubwo yakubise Keane urushyi batarimo barwana.
Ku bw’uyu musesenguzi “byakabaye byakemuwe n’ikarita y’umuhondo. Sintekereza ko umutuku wari ngombwa”.
Icyakora ubuyobozi bwa Premier league bwasobanuye ko “icyemezo cy’umusifuzi cyo guha Gueye ikarita itukura kubera imyitwarire mibi cyasuzumwe kandi gihamwa na VAR – kuko igikorwa cyafashwe nko gukubita mu maso Keane.”
Gana Gueye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasabye imbabazi Michael Keane na bagenzi ku byaraye bibaye, agaragaza ko binyuranyije n’indangagaciro zisanzwe zimuranga.
Gutsindwa na Everton byatumye Manchester United ijya ku mwanya wa 10 n’amanota 18, ikaba irushwa 11 na Arsenal ya mbere.




