Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez batangaje bidasubirwaho ko bazasezerana mu mpeshyi itaha, ku ivuko rya Ronaldo, mu kirwa cya Madère.
Amakuru yemejwe na Jornal da Madeira avuga ko ubukwe buzaba nyuma y’igikombe cy’Isi 2026, bukabera muri Katedarali ya Funchal, imwe mu nyubako z’iyobokamana z’ amateka muri Portugal.
Kuri CR7, ibi ni byinshi kurusha ubukwe busanzwe. Katedarali yahisemo iri hafi cyane y’aho yavukiye, ndetse no ku kibuga cya Nacional da Madeira aho yakuriye akinira, mbere yo kuba icyamamare ku isi. Ubu bukwe burasa n’intambwe yo gusubira aho byose byatangiriye, ari nako ashimira umuryango n’imizi yamuremye.
Ronaldo na Georgina bahuye mu 2016 ubwo yari muri Real Madrid. Uhereye ubwo, urukundo rwabo rwabaye kimwe mu bivugwaho cyane ku isi. Mu mezi make ashize nibwo batangaje ko bamaze gusezerana kubana akaramata.
Mu kiganiro na Piers Morgan, Ronaldo yasobanuye uko byagenze: “Byari nka saa saba z’ijoro. Abana bari baryamye. Inshuti yange yampaye impeta nyereka Gio, ariko mbona abana binjiye bavuga ngo ‘Papa uri bujye gusaba maman’. Naribwiye nti: ‘Uyu ni wo mwanya’. Sinkunda ibintu by’imitako myinshi, sinanapfukamye… ariko byari byiza cyane.”
Georgina ngo yashimishijwe no kubona ko icy’ingenzi atari impeta igura miliyoni 1.5 z’amapawundi, ahubwo ari ubunyangamugayo n’urukundo rw’umugabo we.
Nubwo ari bamwe mu bantu bakurikirwa cyane ku isi, Ronaldo avuga ko bazakora ubukwe butuje kandi bwite, bujyanye n’uko Georgina abyifuza. Ati: “Dufite ibihe byiza n’ibindi bibi, ariko byose bitwigisha gukomera. Ubu turi umuryango umeze neza, nshimira Imana.”




