Umuraperi Abijuru King Lewis, wamenyekanye nka Papa Cyangwe yatangaje ko yababajwe cyane n’ukuntu yafungiwe muri Kigali Universe amasaha arenga atanu nyuma yo kumurika Album ye Now or Never. Byabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Ugushyingo 2025.
Amakuru avuga ko uyu muhanzi yagumishijwe muri iyi nyubako kubera ikibazo cy’amafaranga atishyuwe ku bikoresho bya Sound yari yakodesheje muri Bora Bora Sound. Bivugwa ko bagombaga kwishyurwa miliyoni 2 Frw, ariko basaba ko mbere hishyurwa ibihumbi 300 Frw.
Uwo banyujijeho aya makuru yavuze ko mbere y’igitaramo Bora Bora Sound yari yanze gucana ibyuma, ariko nyuma yo kuganira na Papa Cyangwe barabicana, igitaramo kiratangira. Gusa mu gihe igitaramo cyari hagati, Peter washinze Bora Bora Sound yaraje, abonye Papa Cyangwe aririmba, ahita acomokora ibyuma kubera amafaranga bavuga ko atari yishyuwe.
Ibyuma byongeye gucomorwa no mu gihe Zeo Trap yari agiye kuririmba, abantu bibwira ko ari umuriro wabuze, nyamara byari ikibazo cy’amafaranga atarishyuwe.
Papa Cyangwe yahagumishijwe kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, kandi hari amakuru avuga ko Joshua (Jidena) yari yatanze ibihumbi 800 Frw mbere y’igitaramo, bigatuma uyu muraperi yumirwa abonye ko hari amafaranga ari gusabwa.
Papa Cyangwe yavuze ko yakiriye serivise mbi cyane, aho yavuze ko nyuma yo gushora amafaranga menshi no gukurura abarenga 1000, nta n’ibihumbi 100 yahawe. Yavuze ko atashishikariza undi muhanzi gukorera igitaramo muri Kigali Universe.
Amakuru kandi avuga ko ubusanzwe gukodesha Kigali Universe utanga miliyoni 3 Frw, ariko we ngo bari bayimuherereye ubuntu.
Kigali Universe yabihakanye: “Nta muntu twigeze dufunga”
Nyuma y’ibi birego bya Papa Cyangwe, ubuyobozi bwa Kigali Universe bwavuze ko ibyo kuvuga ko yamaze amasaha afunze ari ibinyoma.
Kenny Mugarura, ushinzwe ibitaramo muri Kigali Universe, yabwiye IGIHE ko batumva ukuntu uyu muhanzi avuga ko yafunzwe mu buryo bunyuranye n’amategeko, kuko ngo niba byarabaye bwaba bwari ububasha bw’inzego z’ubutabera gukurikirana ikibazo.
Kenny yavuze ko ahubwo Papa Cyangwe ashobora kuba atishimiye amafaranga yakuyemo mu gitaramo, bityo agashaka gushyira igitutu kuri Kigali Universe anyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Rugaju Reagan, umuvugizi wa Kigali Universe, na we yavuze ko Papa Cyangwe adashobora kwita “gufungwa” uburyo yagumanye n’abamukodesheje ibyuma kugira ngo bumvikane uko bishyurana. Yamusabye gusoma amasezerano neza, maze niba hari icyitarakozwe akaba yagana inkiko aho kubashyira mu majwi ku mbuga nkoranyambaga.




