Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu, tariki 28 Ugushyingo 2025, iyobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, yafashe ibyemezo bikomeye birimo no kwemeza Iteka rya Perezida rihagarika zimwe mu noti zimaze igihe kinini zikoreshwa mu Rwanda.
Iri teka riteganya ko inoti za 500 Frw, 1000 Frw, 2000 Frw na 5000 Frw zakoreshejwe mu myaka ishize zitazongera gukoreshwa nyuma y’amezi 12, kandi nyuma y’icyo gihe zizaba zitakigira agaciro na gato. Inoti zirebwa n’iri tegeko ni: 500 Frw zo mu 2004 na 2013, 1000 Frw zo mu 2004 na 2015, 2000 Frw zo mu 2007, 5000 Frw zo mu 2004 na 2009.
Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko iki gikorwa kigamije kongera umutekano w’ifaranga ry’igihugu no gukumira uburyo bworoshye bwo kwigana inoti zabayeho igihe kirekire.
Uretse ibyo, Inama y’Abaminisitiri yanemeje umushinga w’itegeko rishya rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda ndetse ishyira mu myanya abayobozi bashya muri za Minisiteri n’ibigo bitandukanye bya Leta.




