Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yashyikirije perezida w’iki gihugu, Isaac Herzog, ibaruwa yo gusaba imbabazi.
Ibiro bya perezida byavuze ko Herzog ategereje ibitekerezo by’abashinzwe ubutabera mbere yo gusuzuma “icyifuzo kidasanzwe gifite akamaro gakomeye”.
Netanyahu amaze imyaka itanu aburanishwa ashinjwa ibyaha bya ruswa, uburiganya no kurenga ku kizere yagiriwe mu manza eshatu zitandukanye. Yahakanye ibyaha byose.
Mu butumwa bwa videwo yavuze ko yakifuje gukomeza inzira y’ubutabera kugeza ku ndunduro, ariko inyungu z’igihugu “zitabimwemerera.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye Herzog “kubabarira byimazeyo” minisitiri w’intebe.




