Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko guverinoma iri gusuzuma uburyo bwa nyuma bwo kongera gufungura urubuga rwa Facebook, rumaze imyaka irenga itanu rufunze mu gihugu.
Urubuga Facebook rwigeze kuba urubuga ruyoboye mu itumanaho, ubucuruzi no kwamamaza kuri interineti muri Uganda, rwahagaritswe mu gihe cy’amatora yo mu 2021. Kuva icyo gihe, Abanya-uganda barenga miliyoni bakomeje kurugeraho bakoresheje uburyo bwa VPN, mu gihe abacuruzi bakorera kuri murandasi n’abamamaza banyuze kuri Facebook bakomeje gusaba ko rufungurwa, bavuga ko gufungwa kwarwo byangije ubucuruzi bwabo.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru mu mpera z’icyumweru, Perezida Museveni yavuze ko guverinoma iziga neza ibijyanye no kurufungura bundi bushya, ariko hagashyirwaho amabwiriza mashya.
Ati: “Tuzabyiga neza. Nashakaga kubereka isomo, kuko batekerezaga ko Uganda idashobora kubaho nta Facebook. Ariko Uganda ikomeje gutera imbere. Twashakaga kugaragaza ko ntaho batuganisha.
Perezida Museveni yavuze ko Facebook rimwe na rimwe yakoraga mu buryo bubangamiye politiki za leta, bityo ko ruzongera gukora gusa habayeho ubwumvikane bushya n’amahame agaragaza neza inyungu z’igihugu.




