Umukinnyi wo hagati w’Umunyarwanda, Mukunzi Yannick, yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF yo mu gihugu cya Suède nyuma y’imyaka itandatu ayikinira. Yabitangaje mu butumwa yashyize kuri Instagram ku mugoroba wo ku wa 3 Ukuboza 2025.
Mu magambo ye, yashimiye cyane buri wese bakoranye muri iyi kipe kuva yayigeramo mu 2019, avuga ko yakiriwe neza, agahabwa icyizere n’ubufasha bwamufashije kugira urugendo atazibagirwa. Yemeje ko atari byoroshye kuvuga ngo arabasezeye kuko Sandvikens IF yabaye “umuryango” kuri we mu gihe cyose yahakoreye.
Yashimiye abayobozi, abatoza, bagenzi be bakinanye n’abafana bose kubera urukundo n’imbaraga bagiranye mu bihe byiza banyuzemo. Avuga ko mu rugendo rushya agiyemo azitwaza ibyo yigiye muri Sandvikens IF kandi ayifurije gukomeza gutsinda.
Mukunzi, uri mu bakinnyi b’Abanyarwanda bamaze igihe bakinira hanze, yari amaze imyaka itandatu muri iyi kipe yanagize uruhare mu kuyizamura iva mu Cyiciro cya Gatatu. Gusa mu myaka ibiri ishize ntiyabashije gukina kubera imvune ikomeye y’ivi (ligament croisé) yagize inshuro ebyiri.




