Yampano yababaje abakunzi be nyuma yo gushyira hanze ifoto arira, aherekeje amagambo yuzuye intimba, anasezera ku nshuti ze avuga ko bazasubira guhura mu ijuru.
Umuhanzi Yampano yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abamukurikira ifoto imugaragaza arimo kurira, ayiherekesha ubutumwa bukomeye bw’akababaro avuga ko bwakomotse ku muntu yizeraga wamukojeje isoni.
Mu magambo ye yagize ati: “Kubera wenda kuvukira kure y’iterambere hari igihe mpa urukundo abantu nkarwima imbwa, kandi burya imbwa ntiyakugambanira. Reka mbabwire, nta muntu n’umwe wanyumva, ariko byose byapfiriye mu gutanga umutima wanjye. Ibihe bizacaho haze ibindi kandi byiza. Mwana wanjye cyangwa muntu wanjye, aheza ni mu ijuru.”
Aya magambo yatumye abamukurikirana bagira impungenge ndetse bamwe bibaza niba yaba arimo kunyura mu bihe bikomeye by’agahinda gakabije. Hari n’abahuje ubu butumwa n’ibyago n’amakuba amaze iminsi acamo bijyanye n’amashusho y’urukozasoni aherutse kujya hanze.
Amaze kumenya ko ayo mashusho yasakaye, Yampano yahise yitabaza RIB ayigezaho ikirego. Kugeza ubu abantu batanu batawe muri yombi, bakurikiranweho uruhare mu gukwirakwiza ayo mashusho. Mu rubanza ruri kuba, umwe mu bakekwaho icyaha yasabye ko n’uwo muhanzi akurikiranwaho kuba ari we wafashe ayo mashusho akayabika kuri email yari azi ko ishobora kugerwaho n’abandi.
Ubu Yampano abarizwa i Burayi, kandi aherutse gutangaza ko yahinduye nimero ye ya telefone mu rwego rwo kwirinda ibindi bibazo.



