markup_28685

Kigali: Davido yashatse gusohoka muri Hoteli atishyuye

I Kigali mu mpere z’icyumweru habaye ikibazo gikomeye hagati ya Davido na hoteli yari acumbitsemo, ubwo uyu muhanzi yashatse gusohoka muri hoteli atishyuriye ibyo we n’itsinda rye bari bakoresheje nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru UkweliTimes.

Amakuru yatanzwe n’umuntu wari hafi aho wahisemo kudatangazwa amazina ku mpamvu z’umutekano yemeza ko ku wa 6 Ukuboza 2025 Davido n’itsinda ryamuherekeje bafashwe bashaka gutaha nta kiguzi batanze ku byo kurya no kunywa bakoresherejwe muri hoteli.

Nk’uko UkweliTimes ibivuga, hari amasezerano hagati ya hoteli Kigali Pinacle Hotel na Davido ko hoteli izamucumbikira ku buntu, ariko akishyura ibyo we n’abamuherekeje bazakoresha byose mu biribwa n’ibinyobwa.

Hoteli yari yanateguye igikorwa cya “Meet and Greet” cyari kuzahuza Davido n’abafana 100, buri umwe yishyuye 250,000 Frw. Gusa iki gikorwa nticyabaye kuko indege ya Davido yatinze, akagera i Kigali ku munsi w’igitaramo (ku wa 5 Ukuboza 2025) aho kuba ku wa 4 nk’uko byari biteganyijwe.

Mu gitondo cyo ku wa 6 Ukuboza, hoteli yasabye Davido kugira icyo avuga kuri kiriya gikorwa kitabaye: yaba guhura n’abafana nk’uko byari byumvikanwe cyangwa kwishyura ibijyanye no gucumbikirwa ku buntu we n’itsinda rye bari bahawe. Aho kubikora, UkweliTimes ivuga ko Davido yatangiye gutegura ibikapu bye kugira ngo asohoke, havuka amagambo akomeye, umujinya n’imyitwarire yateje akavuyo.

Ubuyobozi bwa Hoteli ngo bwahise butegeka ko imiryango y’inyubako ifungwa kugira ngo Davido n’itsinda rye badasohoka batishyuye. Ari bwo itsinda rye ryumvise ko ibintu bikomeye, bemera kwishyura amafaranga asaga 11,500,000 Frw, arimo ibiciro by’amacumbi ndetse n’ayo gusubiza abafana bari baguze amatike ya “Meet and Greet”.

Byarangiye ikibazo gikemutse ubwo ayo mafaranga yari amaze kwishyurwa, Davido n’itsinda rye bemererwa gusohoka. Ubuyobozi bwa hoteli ntacyo bwashatse gutangaza ku mugaragaro ku byabaye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *