595846104_1293406129490870_629043337809730411_n-0efbe

Manzi Thierry na Bizimana Djihad batwaye igikombe 

Al Ahli Tripoli, ikipe ibarizwamo Abanyarwanda Manzi Thierry na Bizimana Djihad, yongeye kwandika amateka nyuma yo kwegukana igikombe cya Libya Super Cup, itsinze Al-Ahly Benghazi kuri penaliti. Ni ubwa kabiri mu mateka y’iyi kipe itwara ibikombe bitatu bikomeye bya Libya mu mwaka umwe.

Uyu mukino wari utegerejwe na benshi muri Afurika n’ahandi ku isi, wimurirwa mu Misiri kubera impungenge z’umutekano. Wabereye mu ijoro ryo ku wa 8 Ukuboza 2025 nta bafana bari mu kibuga, nk’uko byari biteganyijwe na tombola yabaye mbere.

Al Ahli Tripoli yari iherutse kunyagira Al-Ahly Benghazi ibitego 3–0, bituma igaragazwa nk’ifite amahirwe yo kwegukana iki gikombe kiruta ibindi. Nubwo ariko umukino wo mu bihe bisanzwe warangiye amakipe yombi anganya 0–0, byabaye ngombwa ko hitabazwa penaliti.

Ku ruhande rwa Al-Ahly Benghazi, Walid Al Murghani na Gabriel Orok Ibitham bazihushije, mu gihe penaliti ya Ismael Tajouri wa Al Ahli Tripoli na yo itagize icyo itanga. Gusa, kuba Al Ahli Tripoli yatsinze penaliti 4–3 byahise biyihesha igikombe.

Manzi Thierry yakinnye iminota 90 yose kandi yitwaye neza, ndetse afatanya na bagenzi be kwitwara neza mu gihe kikomeye. Bizimana Djihad, kapiteni w’Amavubi, ntiyahawe umwanya n’umutoza Hossam El-Badry ariko yifatanyije n’ikipe mu byishimo byo gutwara igikombe.

Iki gikombe cya Super Cup kije cyiyongera kuri Libya Cup na Shampiyona ya Libya, bituma Al Ahli Tripoli yuzuza ibikombe bitatu mu mwaka umwe, igaragaza ubwiganze bwayo mu mupira w’amaguru w’icyo gihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *