Kuri uyu wa Gatatu, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela, Maria Corina Machado, ntaza kwitabira umuhango wo gushyikirizwa Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel i Oslo aherutse kwegukana, nk’uko ikigo cya Nobel cyabitangarije AFP.
Umuvugizi wa Nobel Institute, Erik Aasheim, agaruka ku muhango uza kuba saa saba (1200 GMT) yagize ati: “Ntabwo aza muri ibyo birori.” Machado, w’imyaka 58, ubu ari mu bwihisho kandi mu gihe umuhango ubura amasaha niharamenyekana niba yarashoboye kuva muri Venezuela.
Ubwo yatsindiraga iki gihembo mu Kwakira, Machado yagituye ahanini Perezida wa Amerika Donald Trump, wari waravuze ko we ubwe akwiye icyo gihembo.
Perezida Nicolas Maduro, uri ku butegetsi kuva mu 2013, avuga ko Trump agerageza kumuhirika kugira ngo agere ku bubiko bunini bwa peteroli bwa Venezuela kandi ko abaturage ba Venezuela ndetse n’ingabo biteguye guhangana n’igitero icyo ari cyo cyose.
Machado, yagombaga gushyikirizwa igihembo mu birori bibera mu Nzu mbearabyombi y’Umujyi wa Oslo hari Umwami Harald, Umwamikazi Sonja n’abayobozi bo muri Amerika y’Epfo barimo Perezida wa Argentine, Javier Milei na Perezida wa Equateur, Daniel Noboa.
Umuyobozi wa Nobel Institute akaba n’umunyamabanga uhoraho w’urwego rushinzwe gutanga ibihembo, Kristian Berg Harpviken, yabwiye televiziyo ya NRK ati: “Ikibabaje ni uko atari muri Norvege kandi ntaza guhagarara kuri stage muri Oslo City Hall ku isaha ya saa saba ubwo ibirori biza gutangira.”




