Nibura abantu 19 bapfuye abandi 16 barakomereka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nyuma y’uko inyubako ebyiri zihirimye muri Fez, umwe mu mijyi ya kera muri Maroc, nk’uko ibitangazamakuru bya leta byatangaje bivuga ko ibice bimwe byagaragazaga ibimenyetso byo kutitabwaho mu gihe runaka.
Ibiro ntaramakuru by’igihugu byavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze muri Perefegitura ya Fez batangaje ko inyubako ebyiri zegeranye z’amagorofa ane zahirimye nijoro.
Bivugwa ko bakimara kumenyeshwa ibyabaye, abayobozi b’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano, ndetse n’inzego zishinzwe kurengera abaturage bihutiye kugera aho, bahise batangira ibikorwa byo gushakisha no gutabara.
Fez, yahoze ari umurwa mukuru mu kinyejana cya munani ikaba n’umujyi wa gatatu utuwe cyane muri iki gihugu, yabayemo imyigaragambyo mu mezi abiri ashize yamagana guverinoma kubera imibereho mibi ndetse na serivisi mbi za Leta.
Urubuga rw’amakuru rwa Leta SNRT rwagize ruti “ibyabaye byerekana ko inyubako zombi zasenyutse zari zimaze igihe zigaragaza ibimenyetso byo gusaduka, nta ngamba zifatika zo gukumira zafashwe.”
Reuters ntiyashoboye kugenzura mu bwisanzure amakuru y’ibyangijwe n’ibiro ntaramakuru kandi Minisiteri y’umutekano mu gihugu ntiyahise isubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro.




